Rutsiro: Abayobozi bane muri Nyabirasi batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020 rwafunze bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro
Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

RIB yashyize amazina y’abo bantu kuri Twitter ndetse n’inzego bayoboragamo, abo bakaba barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma witwa Salongo Faustin.

Hari kandi na Hakizimana Pierre Celestin ushinzwe iterambere muri ako Kagari ka Ngoma (SEDO).

Undi watawe muri yombi ni DASSO ukorera mu Murenge wa Nyabirasi, na Munyagisenyi Felicien uyobora umudugudu wa Kazo.

RIB yatangaje ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20 bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi muri Rutsiro witwa Mpirwa Migabo, yemeje aya makuru, avuga ko intandaro y’ifatwa ry’abo bayobozi ari ikibazo cy’umukobwa wagiye mu rugo iwabo w’umusore yashinjaga kumusambanya akanga kuhava.

Uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko ngo yasambaniye mu ishyamba n’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko.

Nyuma yo gusambanira mu ishyamba, umukobwa ngo yagiye kuba kwa nyina w’umuhungu ndetse yanga kuhava kuko ngo umuhungu wo muri urwo rugo yamusambanyije. Umukobwa ngo yavugaga ko uwo muhungu agomba kumutunga bakabana nk’umugabo n’umugore.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko byabaye ku itariki ya 17 Mata 2020, ariko ubwo buyobozi bubimenya bitinze kuko ngo abagiranye icyo kibazo babanje gushaka kubikemurira iwabo mu miryango ariko ntibyakunda.

Uwo mukobwa ngo yakomeje kuba muri urwo rugo, ariko umuhungu we akimara kumva ko umukobwa yaje iwabo w’umuhungu, umuhungu ngo ntiyongeye kugaruka mu rugo iwabo, bikavugwa ko yaba yihishe ariko aho yihishe ubuyobozi ngo ntibuhazi.

Umukecuru ngo yagiye gutabaza ku Kagari asaba ubuyobozi ko bwamufasha uwo mukobwa akamuvira mu nzu. Abo bayobozi ngo bagiye mu rugo rw’uwo mukecuru akaba na nyina w’umuhungu, bajya gukemura icyo kibazo.

Gitifu w’Umurenge wa Nyabirasi muri Rutsiro avuga ko ubuyobozi bwaganiriye n’imiryango yombi, bumvikana ko umukobwa adakwiye kujya kwishyingira ku ngufu mu rugo rw’uwo mukecuru kandi batamushaka ndetse n’umusore ushinjwa kumutera inda atarurimo, bamugira inama ko yajya gutanga ikirego, ikibazo cye kigakemurwa binyuze mu nzira y’amategeko.

Abayobozi muri ako Kagari ka Ngoma muri Nyabirasi ngo bagiyeyo mu rwego rwo kuvana uwo mukobwa mu rugo yari yarajemo, muri uko kuhamukura akaba ashobora ngo kuba yarakubiswe ndetse ajya kwa muganga.

Icyakora abo bayobozi bo bavuga ko batigeze bamukubita, kuko ngo bahamukuye bafatanyije n’imiryango yombi.

Nubwo uwo mukobwa yavugaga ko uwo musore yamusambanyije ku itariki 17 Mata 2020, ngo kwa muganga basanze afite inda y’amezi asaga ane, iperereza kuri iki kibazo rikaba rikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIB igerageze yite kuricyo kibazo nibasanga koko icyaha kibahama uwahohotewe ahabwe ubutabera kuko umuturage ntakwiye kuragizwa inkoni kandi ibibazo nkibi bikunda kugaragara henshi muduce twicyaro aho abayobozi kenshi bahohotera abaturage bitwaje ububasha bafite aho usanga ruswa yarimitswe bitewe niterabwoba abaturage bashyirwaho bagahitamo kwigomwa ibyakagombye kubabeshaho bagirango barebane nababayobora neza kandi banabashe guhabwa services bakeneye vuba.

Theobard yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

ni western not iburasirazuba

baptiste yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka