Gakenke: Abantu umunani bo mu muryango umwe bishwe n’ibiza bashyinguwe

Umuryango w’abantu umunani, ababyeyi babiri n’abana batandatu bo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke bashyinguwe nyuma yo kwicwa n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi.

Byari amarira n'agahinda ubwo abo bantu umunani bo mu muryango umwe bashyingurwaga
Byari amarira n’agahinda ubwo abo bantu umunani bo mu muryango umwe bashyingurwaga

Inkangu ivanze n’amazi y’imvura yamanukiye ku nzu barimo, mu mvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Gicurasi 2020, mu bantu umunani ntihagira urokoka muri uwo muryango wa Dushimimana Théoneste wari ufite imyaka 49 n’umugore we Hategekimana Edithe w’imyaka 42.

Umuhango wo kubashyingura witabiriwe n’abayobozi mu Karere ka Gakenke, barimo Umuyobozi w’Akarere Nzamwita Deogratias n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, batanga ubutumwa bw’ihumure ku miryango yabuze ababo muri ibi biza no ku baturage muri rusange.

Meya Nzamwita yagize ati “Ubuyobozi twihanganishije, dufata no mu mugongo abagezweho n’ingaruka z’ibiza bakabura ababo. Hari icyo twabemereye nk’akarere aho buri muryango wagiye upfusha abantu wemereye amafaranga ibihumbi 50 aho na MINEMA itanga amafaranga ibihumbi 50 y’isanduku kuri buri muntu”.

Arongera ati “Ubundi butumwa twatanze, ni uko nubwo twagiye kubafata mu mugongo, twasabye abaturage bari ahantu hameze nabi hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuhava bakajya mu mashuri ariko abadashatse kujya mu mashuri bakajya mu baturanyi bafite izindi nzu ku ruhande (Annexe) n’ibikoni. Ikindi ni uko twasabye ko, kubera imihanda yafunze ko bakora imiganda kugira ngo n’abatabaye babone aho banyura, ikindi ni ukubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus”.

Uwo muryango w’ababyeyi n’abana batandatu, batatu ni abakobwa n’abahungu batatu, aho umukuru yari afite imyaka 20 mu gihe umuto yari afite amezi ane.

Kugeza ubu, mu biza byagwiriye uturere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, Intara y’Uburengerazuba n’Akarere ka Muhanga ko mu Ntara y’Amajyepfo, Umurenge wa Rusasa ni wo wibasiwe cyane n’ibyo biza, ahamaze kubarurwa abantu 11 byahitanye.

Uwo muryango ushyinguwe nyuma y’uko abandi 15, muri 23 bahitanywe n’ibiza mu Karere ka Gakenke bashyinguwe ku itariki 07 Gicurasi 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana yakire mu bayo abo bantu bishwe n’ibiza

Ntibigendanwa Innocent yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Twi hanganishije imiryango yabuze abayo, abapfuye imana ibakire mubayo.

Pascal yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

mwihangane

jozefine yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka