Iby’uko Umupolisi yahohoteye impunzi i Gashora nta shingiro bifite – MINEMA

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku byavugwaga by’umuyobozi wa Polisi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora waba warakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umwe mu mpunzi utaruzuza imyaka y’ubukure, ryasanze nta shingiro bifite.

Uwo muntu wo muri izo mpunzi yatanze ikirego tariki 14 Mata 2020. Mbere yaho ku itariki 13 Mata 2020, nibwo batatu bo muri izo mpunzi (barimo babiri bakuru n’umwana umwe) bagarutse mu nkambi bavuye hanze yayo nyuma y’amasaha bari bemerewe.

Abo bantu batatu ngo bashyizwe ahantu habugenewe nk’uko biteganywa n’amabwiriza yaho, bategereza ko umuyobozi wa Polisi muri iyo nkambi ahagera. Uwo muyobozi wa polisi ahageze yabasobanuriye akamaro ko kubahiriza amasaha yo kugaruka mu nkambi, dore ko ari no mu bihe bigoye byo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Itangazo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ari na yo ifite impunzi mu nshingano yageneye abanyamakuru, riravuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko nta bikorwa bibabaza umubiri abo bantu bigeze bakorerwa, kandi ko n’ubuhamya butangwa n’abari bahari barimo n’abo babiri bakuru bari kumwe n’uwo mwana watanze ikirego, bigaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina yigeze akorerwa, dore ko abo bantu babiri batigeze batandukanywa n’uwo muto muri icyo gihe.

Ku rundi ruhande, iperereza ryasanze hari abantu bakuru batanu bo mu mpunzi bashyize igitutu kuri uwo mwana kugira ngo atange ikirego kirimo ibinyoma, ari na byo bajyanye mu itangazamakuru kugira ngo bitume ibikorwa byo kubavana mu Rwanda no kubimurira ahandi byihutishwe.
Ku bw’iyo mpamvu, uwo mwana ngo ntabwo azakurikiranwa ku cyaha yakoze cyo gushinja ibinyoma uwo mupolisi.

Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bemeranyijwe muri 2019 gukorana mu rwego rwo gushakira zimwe mu mpunzi zari muri Libya mu buzima bubi, ahantu h’agateganyo heza zaba zitujwe, zizanwa muri iyo nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iryo tangazo risoza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana na UNHCR n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo guharanira ko impunzi zose ziri mu Rwanda zirinzwe kandi zifite umutekano.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hhhhh bamaze gusinda amahoro n’umutekano by’u Rwanda bibagirwa umuriro utazima barokowemo muri Libya!

Modestre yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Bareke gusebya inzego z’igihugu cyacu cyabakuye mu menyo ya Rubamba!RNP is professional!

Mugabo yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka