Abantu icyenda bafatiwe mu modoka yagombaga kuba irimo bane

Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abantu icyenda bakora ubushoferi, bazira kubyiganira mu modoka muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19, aho bisaba ko abantu birinda kwegerana.

Aba bashoferi bavuga ko bahagurutse i Kigali ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, burira imodoka ya Hilux(pic-up double cabine), bajya ku Rusumo (ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania) kuzana imodoka zari ziriyo.

Bagezeyo izo modoka barazizanye(buri wese mu ye) bazigeza ku bubiko bw’ibicuruzwa i Masaka, bongera kujya muri ya modoka yabajyanye ku Rusumo bose, bacyinjira mu mujyi wa Kigali Polisi irabafata.

Umwe muri bo witwa Nzabihimana Jean avuga ko iyo modoka yari ifite ubwishingizi bwo gutwara abantu umunani na we wa cyenda mu gihe gisanzwe, akaba asaba imbabazi kubera kurenza umubare w’abo agomba gutwara muri iki gihe cyo kwirinda indwara.

Bafashwe bari muri iyi modoka ari icyenda nyamara yagombaga kujyamo bane
Bafashwe bari muri iyi modoka ari icyenda nyamara yagombaga kujyamo bane

Yagize ati "Ndamutse mvuye aha nanjye nzaba umwe mu bafashamyumvire bo gukangurira abantu guhana intera twirinda icyorezo".

Uwitwa Nibonshuti Aboubakar avuga ko ikosa rinini ryakozwe ari ukwicara ari batanu mu modoka imbere, kuko inyuma ahadatwikiriye ho ngo bari bicaye ari bane bahanye intera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije abatwara imodoka ko muri iki gihe batagomba kurenza 1/2 cy’abo bajyaga batwara.

Ati "Nkurikije ayo mabwiriza, iyi modoka yatwaye abantu icyenda ubundi yari kuba itwaye abatarenga bane".

Umuvugizi wa Polisi avuga ko n’ubwo abantu bafungwa bagacibwa n’ihazabu y’amafaranga, ikigenderewe ari ukugira ngo barusheho kubahiriza amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda Covid-19.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi itazihanganira abarenga ku mabwiriza
CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi itazihanganira abarenga ku mabwiriza

Bitewe no kubahiriza amabwiriza y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), imodoka yajyaga itwara abantu 30 ubu iragendamo abantu 15, iyatwaraga 70 ijyamo abatarenga 35.

Uretse kuba bazize ko bagiye mu modoka ari benshi, abashoferi Polisi yafashe ku wa gatatu banakurikiranyweho kuba bari barengeje amasaha yo kugera mu ngo zabo, kuko ngo bafashwe saa mbiri z’ijoro zimaze kurengaho iminota 15.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abaturage muri rusange barimo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ariko ko hagikenewe kubahozaho ijisho.

Umva uko CP Kabera yasobanuye iby’aba bantu n’ubutumwa atanga muri rusange muri iyi Video:

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murahokigalitodayturabakundacyanebitewenukoicyorezokimezenabiufatiwemumakosaahanwekdtwubahirizeamasahamurakozeburiweseabeijishoryamugenziwe

louise yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Murahokigalitodayturabakundacyanebitewenukoicyorezokimezenabiufatiwemumakosaahanwekdtwubahirizeamasahamurakozeburiweseabeijishoryamugenziwe

louise yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka