Umugabo yagiye gucyura umugore baramumwima atashye atema inka n’ihene

Umugabo witwa Deo Havugarurema wo mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, yagiye gucyura umugore we wari warahukanye, ageze kwa sebukwe baramumwima, na we atashye atema inka zabo ebyiri n’ihene eshatu.

Bamwangiye gucyura umugore, umujinya awutura inka bari boroye
Bamwangiye gucyura umugore, umujinya awutura inka bari boroye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, Uwingabire Imacullée, yabwiye Kigali Today ko umugore wa Havugarurema yari amaze icyumweru yarahukanye kubera amakimbirane bari bagiranye.

Uwo muyobozi avuga ko Havugarurema ku wa Mbere yagiye kwa sebukwe gucyura umugore we, ariko ngo agenda afite uburakari bukabije, bituma kwa sebukwe bamwima umugore we.

Mu gutaha, Havugarurema ngo yatahanye umujinya, maze yadukira amatungo bari boroye arayatemagura.

Uwingabire avuga ko ibi bikimara kuba, abaturage batanze amakuru maze Havugarurema agahita afatwa, agashyikirizwa inzego z’umutekano, aho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza.

Uwo muyobozi ariko avuga ko urugo rwa Havugarurema n’umugorewe rutari mu zirangwamo amakimbirane muri ako Kagari, ndetse ko rubarirwa mu ngo zifashije.

Havugarurema yatemye n'ihene eshatu bari boroye
Havugarurema yatemye n’ihene eshatu bari boroye

Uwingabire ati “Mu by’ukuri yari abanye neza n’umugore. Urugo rwabo ntirubarirwa mu ngo zibanye nabi”.

Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose, ndetse yaba yanabayeho bakitabaza inzego z’ubuyobozi zikabagira inama, aho gukora amarorerwa nk’ayo Havugarurema yakoze.

Ayo matungo yose yatemwe nta na rimwe ryapfuye, ndetse umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo yayasuye aranayavura, ubuyobozi bukaba bufite icyizere ko ashobora gukira.

Itegeko No 69/2019 rihindura itegeko No 68 /2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 190, rivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi, ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, cyangwa uyatwara nabi ku buryo bubangamiye ubuzima bwayo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani, ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 50, ariko atarenze ibihumbi 100, n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gufata nabi amatungo cyangwa kuyatwara nabi byayaviriyemo gukomereka cyane cyangwa urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri, ariko kitarenze amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ahubwo yahanwa hakurikijwe

Ingingo ya 186: Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi

Umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 Rwandan francs) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 Rwandan francs) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

bizimana yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

uyu mugabo yarakunguraga

alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Yewe uwo mugore imana itatumye ataha yakoze. Hari ubwo ariwe wari butemwe atyo. Umuntu uhemukira itungo aba yahemukira n’umuntu. Ibyo bizasuzumwe neza mbere Yuko uwo mubyeyi ahagaruka.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Uyu mugabo aba yatemye buriya mugore ahubwo ariya matungo yamubereye igitambo. Yabuze umugore we atema amatungo ntazasubireyo.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Uwo mugabo numugome nuwo mugorewe yamwica ntazasubireyo

Wizeyimana j pierre yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

ye babawe!birakabije umugore we yagize amahirwe ntiyatahana na we bituma atema amatungo mu mwanya we bigaragaza ko iyo haba umugore niwe aba yaratemye.ni ugusengera ingo kuko shitani yazibasiye

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka