Amajyaruguru: Abenshi mu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ni urubyiruko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ikomeje kwihanangiriza abarenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19, aho umubare munini w’urubyiruko ari bo bafatirwa muri ibyo byaha.

Abenshi mu bafatirwa mu ngendo zitari ngombwa ni urubyiruko
Abenshi mu bafatirwa mu ngendo zitari ngombwa ni urubyiruko

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko mu minsi yashize ubwo hashyirwagaho amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abaturage batayumvise vuba ngo bayakurikize.

CIP Rugigana yavuze ko ku minsi yakurikiye itangazwa ry’amabwiriza ya Leta arimo ibwiriza ryo kuguma mu rugo, mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru hafashwe abasaga 400 barenze kuri ayo mabwiriza, gusa ubu umubare w’abafatirwa muri ayo makosa ukaba ugenda ugabanuka aho ku munsi hari gufatwa abatarenze 180.

Yagize ati “Abantu bajyanwa muri sitade bafashwe na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, barenze ku mabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, ni abafatirwa mu ngendo zimwe na zimwe zitemewe.

Mu Ntara y’Amajyaruguru rero kimwe n’ahandi hose haracyagaragara abantu bafite imyumvire ikiri hasi ni ko nabivuga, banze kubahiriza ayo mabwiriza”.

Arongera agira ati “Turabona abantu batembera mu muhanda nta mpamvu bafite zifatika, zaba kwivuza, kujya guhaha, zaba kugira gute… nta muntu tubibuza, ikibazo ni abo bakomeje kugenda babeshya inzego zishinzwe umutekano kandi ntaho bagiye hafatika, uretse kurenga ku mabwiriza bajya mu bikorwa bibi”.

Abafatirwa mu mihanda bajyanwa ahantu bakagirwa inama
Abafatirwa mu mihanda bajyanwa ahantu bakagirwa inama

Yavuze ko abenshi mu bafatwa ari urubyiruko, ati “Cyane cyane abagenda bagaragara muri ayo makosa, ni urubyiruko bakomeje kubeshya, iturufu bavuga ko bagiye kwa muganda, guhaha cyangwa kugemurira umurwayi kandi babeshya, abandi dukunze gufatira muri ayo makosa ni abagore”.

Bamwe mu rubyiruko rwafatiwe muri ayo makosa bo mu Mujyi wa Musanze baganiriye na Kigali Today, baravuga impamvu zatumye barenga ku mabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Coronavirus, bakanagira inama urundi rubyiruko.

Umwe muri bo wiga mu mashuri yisumbuye agira ati “Hari umusore nari ngiye kureba, ariko nyuze hariya impande ya sitade baramfata. Polisi nyibeshya ko ngiye kwa muganga kandi atariho ngiye, bambajije ibyangombwa ndabibura banyohereza muri sitade.

Nari nabifashe nk’imikino ariko ngenda mbona ko ibintu bikaze batwicaza muri sitade baratwigisha. Aho twari twicaye mu ntera ya metero n’igice hagati y’umuntu n’undi, kuvuga ntibyari byemewe uretse uwashakaga kujya kwibohora akaba yamanika urutoki”.

Akomeza agira ati “Ikintu nabwira bagenzi banjye, ni ukudakinisha Leta kandi bakubahiriza ingamba zashyizweho na Leta zo kwirinda COVID-19 baguma mu rugo”.

Mugenzi we ati “Ikiri gutera urubyiruko kurenga ku mabwiriza, ni ibibazo rufite byo kwicara mu rugo bakananirwa, cyangwa se iki cyorezo ugasanga ntabwo kiri guhabwa agaciro bikurikije ko mu Rwanda turimo nta muntu turumva wapfuye cyangwa se muri aka gace tugasanga nta bibazo birimo biremereye.

Uko byagenda kose urubyiruko rufite byinshi rutekereza birimo imirerere idasanzwe, kwirirwa mu nzoga, cyangwa se no kuba tutakiri ku ishuri, ugasanga ni byinshi turi gutekereza bitandukanye”.

Akomeza agira ati “Urubyiruko ni twe twakagombye gufasha igihugu guhangana n’iki kibazo cya Coronavirus, tukaba aba mbere mu kubyumva, tugafasha igihugu kuko ni twe mbaraga gifite. Kurangira kw’iki cyorezo ni ukwicara mu rugo tukubahiriza amabwiriza Leta iduha”.

CIP Rugigana, avuga ko uko iminsi ishira ari na ko abaturage bagenda bumva amabwiriza ya Leta no kuyubahiriza, aho abafatirwa mu makosa bavuye ku mubare uri hejuru ya 400 ku munsi ubu ku munsi hakaba hafatwa abatarenze 180.

Akarere kaza ku isongo mu kugira abaturage benshi bafatirwa muri ibyo byaka, ni Musanze kagakurikirwa na Burera, naho Gicumbi ikaza ku mwanya wa gatatu.

Abafatirwa mu byaha byoroheje birimo kujya mu muhanda nta gahunda, bajyanwa muri Sitade Ubworoherane bagahabwa inyigisho bakarekurwa, mu gihe abandi bafatirwa mu byaha bikomeye birimo gukora utubari mu ngo, gucuruza inzoga no kuzifatirwamo, ndetse n’ibindi byaha, bakorerwa idosiye bagahanwa n’amategeko, hakaba n’abacibwa amande.

Kuva amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda Coronavirus yasohoka, abafatirwa mu makosa yo kurenga kuri ayo mabwiriza mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze gucibwa amande angana miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru
CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, buragaruka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus, aho agira ati “Ubutumwa burasobanutse, amabwiriza ya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe twarayahawe, amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima arasobanutse, urukingo rwa Coronavirus ni ukuguma mu rugo.

Turasaba abaturage kubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo, ingendo izo ari zo zose zitari ngombwa zirabujijwe, twe nka Polisi turemera no gufasha abantu mu gihe batubwiye ibibazo bafite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka