Polisi yafatiye abantu 14 mu kabari harimo uwaje akurikiye impumuro ya burusheti

Polisi mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 13 na nyir’akabari wa 14, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakajya kunywa inzoga mu kabari kitwa (Plateau du Centre) mu Mujyi wa Muhanga ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Abafashwe barimo na nyir'akabari
Abafashwe barimo na nyir’akabari

Umwe muri 13 bafashwe avuga aturanye n’icyocyezo cy’ahacurirzwa inzoga ari na cyo cyatumye akurikira impumuro y’inyama kubera amerwe akarinda afatirwayo izo yatumije zitarashya.

Ibyo bibaye mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko utubari tuza ku isonga mu kubangamira amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kubera ko dufungura tugahuriza abantu benshi hamwe.

Mu nzira zo mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya Mbere n’iya Kabiri, mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, ni hamwe mu ho usanga abagabo n’abagore bavuye mu tubari, bagenda baterana amagambo kugeza aho guterana amacupa bari bari kunyweramo.

Kunywa inzoga mu tubari mu buryo bwihishe si ibibonwa n’umwe kuko nko mu Kagari ka Gifumba ahahimbwe ‘Isi ya cyenda’, ngo abantu barazicuruza ku mugaragaro cyangwa mu mashyamba aho baba bihishe bakazinywerayo.

Inzego z’umutekano na zo ntizihuze na gato zirakora amanywa n’ijoro zishaka bene abo barenga nkana ku mabwiriza, ku buryo mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Mata 2020 mu kabari kitwa Plateau du Centre, Polisi yaguye gitumo abantu 13 na nyir’akabari bari kunywa inzoga.

Hari ababyemera ko banywaga inzoga, ariko hari n’abandi bafite impamvu bitwaza, nk’aho umwe mu bagore bafashwe avuga ko yari afite amakuru ko hajya haba inyama yokeje iryoshye ari na yo yaje kuzamura umwuka ukamusanga iwe akaza awukurikiye ngo yihahire.

Akabari kaba gafunze abajyamo bagaca mu kandi karyango
Akabari kaba gafunze abajyamo bagaca mu kandi karyango

Agira ati “Ni ukuri njyewe nari nkumbuye burusheti ku buryo ejo nimugoroba akotsi kazamutse mu cyocyezo kuko tuhegereye numva umutima wenda guturika, kuko akotsi kazamutse birampumurira numva umutima urabyibutse, Polisi yasanze nakoresheje komande ariko itarashya ngo nyitware mu rugo”!

Undi mugore waraye ukubiri n’umwana we w’uruhinja, avuga ko ngo yari aje kugura inzoga nk’uko bisanzwe ari buyitahane, inzego z’umutekano zirahamusanga zimufatana n’abandi.

Agira ati “Njyewe basanze mfite inzoga ariko nari ngiye kuyitahana kuko nzi ko bitemewe kunywera mu kabari. Simpakana ko naje mu kabari kuko bahamfatiye kandi nzi ko bitemewe muri ibi bihe”.

Hari kandi n’abavuga ko bari bahanyuze ngo bugame imvura yari ibasanze mu nzira, na zo ubundi batemerewe kugedamo kuko amabwiriza ari ukuguma mu rugo.

Nyir’akabari ka (Palteau du Centre) ahakana ko asanzwe yaragize akamenyero gucuruza inzoga arenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko ngo kuva gahunda ya #GumaMuRugo yatangira yari afunguye inshuro ya kabiri gusa.

Agira ati “Ntabwo nsanzwe ncuruza ni nk’ubwa kabiri nari mfunguye, ariko nahanwe sinzongera. Abantu bari baje kwigurira izo batahana ntabwo nari ngamije gucuruza, ahubwo imvura yabasanzemo barugama bamwe bahanywera agacupa ariko ntabwo nzongera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko utubari turi ku isonga mu bibangamiye amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akavuga ko uwo ari we wese uyarenzeho agomba guhanwa, ariko ibyiza ari uko abantu bakwiye kwirinda.

Imbere mu kabari ngo bicaraga mu buryo butandukanye
Imbere mu kabari ngo bicaraga mu buryo butandukanye

Ati “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, abayarenzeho bagomba guhanwa. Abafite amakuru y’ahakorerwa bene ibyo bitemewe mukomeze kuyaduha kugira ngo tubikurikirane, ntabwo kunywa inzoga bibujijwe ariko kuzicuruza mu tubari ntibyemewe”.

Abafashwe uko ari 13 baciwe amande y’ibihumbi 10 buri umwe, ariko barayabura biba ngombwa ko yishyurwa na nyir’akabari, wari wanaciwe amande y’ibihumbi 200 kubera kurenga ku mabwiriza, yongeraho n’ibihumbi 130 by’abo banyweraga iwe kuko babuze icyo bishyura, yose hamwe aba ibihumbi 330.

Polisi mu Karere ka Muhanga ishimira abakomeje gufatanya na yo mu gutunga agatoki abakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bagafatwa bakagirwa inama byaba ngombwa bakanahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakuru nutugezaho ningenzi turabashimira

Nyirakamana eugenia yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

I Rubavu wajyirango simu Rwanda kbc naka benzi bari kotsa

ernest yanditse ku itariki ya: 29-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka