Polisi yafashe uwari wibye miliyoni zisaga enye z’Amafaranga y’u Rwanda
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe uwitwa Hafashimana alias Jado w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kwiba igikapu cyari kirimo amafaranga angana na 4,384,900Frw.

Uwo musore ngo yateruye igikapu cyari kirimo ayo mafaranga mu modoka y’umucuruzi witwa Hitayezu Dirigent.
Polisi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ayo mafaranga n’ibindi bikoresho bitandukanye byasubijwe nyirabyo, mu gihe uwo musore we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.
Ohereza igitekerezo
|
Muge musobanura inkuru nk’abanyamwuga.amafaranga yayibiye he? Bamufatiye he? Yafashwe gute? Umucuruzi yagendanaga amafaranga ajya he? Inkuru mwayimenye mute? Police yatanze ubuhe butumwa ku baturage? Murakoze!
BABA NABO NTA MAKURU BAFITE!NDEBERA PE
Turashima police y’urwanda kbx kubayafashe icyogisambo