Inkangu yafunze umuhanda Muhanga - Ngororero - Karongi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mata 2020 yateje inkangu mu muhanda werekera i Karongi uturutse i Muhanga.

Iyo nkangu yabereye i Nyange muri Ngororero, bituma umuhanda Muhanga - Ngororero - Karongi udakomeza kuba nyabagendwa.

Polisi yagiriye inama abifuza kujya muri ibyo bice ko bakoresha umuhanda Muhanga- Huye- Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Polisi kandi yasabye abakoresha uwo muhanda waguyemo inkangu kwihanganira izo mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.

Umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi uhuye n’ikibazo nyuma y’uko undi na wo uva i Muhanga ugaca mu Ngororero werekeza i Mukamira mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2020 Polisi yari yatangaje ko uwo muhanda utari nyabagendwa kubera imvura yari yaguye nijoro, amazi y’umugezi wa Nyabarongo agafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Imvura nyinshi ituma umugezi wa Nyabarongo wuzura, amazi akagera mu muhanda akabangamira ingendo
Imvura nyinshi ituma umugezi wa Nyabarongo wuzura, amazi akagera mu muhanda akabangamira ingendo

Mu masaha akuze yo ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Polisi yatangaje ko uwo muhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wongeye kuba nyabagendwa.

Icyakora imvura yazindutse igwa kuri uyu wa gatatu hafi mu gihugu hose, yongeye kubangamira ingendo muri uwo muhanda, na wo Polisi ikaba yatangaje ko wongeye gufungwa, igira abantu inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka