Polisi yagize icyo ivuga ku butumwa bwayo bwa #GumaMuRugo bwakozwemo indirimbo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aherutse gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu rugo muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Muri iryo jambo rye, yabwiraga abantu ko bagomba kuguma mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, hakurikijwe amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda.

Iryo jambo ryakomeje guhererekanywa n’abatari bake, maze umwe mu banyamuziki witwa DanyBeatz we ahitamo kurikora mu buryo bw’indirimbo iri mu njyana ya Rap, arongera arishyira ku mbuga nkoranyambaga harimo na Twitter, bituma bwa butumwa burushaho kwamamara.

Abantu batandukanye bakomeje gusubiramo ubwo butumwa mu buryo bw’indirimbo mu kugaragaza impano zabo mu kuririmba injyana ya RAP, harimo n’abahanzi nka K8 Kavuyo wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, na we yavuze ko ubwo butumwa bwasubiwemo mu buryo bw’indirimbo yabubonye, kandi ko ntacyo bitwaye.

Yagize ati “Biriya ni byiza icyo dushaka ni uko abantu baguma mu rugo.”

Polisi y’u Rwanda ishishikariza abantu gukora ibintu bitandukanye mu rwego rwo kwirinda kurambirwa mu rugo. Muri byo harimo kuba abantu bakorera akazi kabo mu rugo ariko bagahinduranya aho kwicara, kubyina, kuganira, kubwirana inkuru harimo n’imigani, ibisakuzo, kureba ibiganiro kuri television na filime, kurya indyo yuzuye, gusoma ibitabo, kuryama ukaruhuka, no gukora imyitozo ngororamubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira Police yacu ikomeje kutwibutsa ingamba ubutarambirwa kdi itaduhutaje.dukomeje kuzubahiriza kugingo turebe ko twahashya iki cyorezo cya Covid19.

HABANABASHAKA Thomas yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ndashimira umuy6bozi wa police uburyo abayitaye kubanyarwand muri ikigihe kitoroshye cyagahuzda yaguma murugo akomeza kubabwira uko bagomba kwirinda kurambirwa gahunda yareta yaguma murugo kugirango bakomeze kwirinda Covid.19 murakoze ndabashimiye

Adalbert ndi kayonza muri rwinkwa8u yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka