Umuyobozi muri FERWAFA akurikiranyweho gusambanya umwe mu bahatanaga muri Miss Rwanda 2020

Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Inkuru yo gufungwa k’uwo muyobozi yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, akaba yari amaze iminsi akurikiranwa.

Amakuru Kigali Today ifite ni uko ubugenzacyaha bwatangiye gukurikirana uwo muyobozi mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, ndetse mu kwezi kwa Gatatu inzego zibishinzwe zahise zimwambura impapuro ze z’inzira cyane ko asanzwe agenda mu bihugu by’amahanga.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamenyaga amakuru ko uwo muyobozi arimo akurikiranwa n’ubutabera, amakuru yavugaga ko yaba yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’umwe muri abo bakobwa, amwizeza ko azamufasha gutwara ikamba rya Miss Rwanda cyangwa akamufasha kugera kure hashoboka muri iryo rushanwa.

Ubwo amakuru yamenyekanaga ko uwo muyobozi afunze, umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye ikinyamakuru Funclub ati “Ni byo, ari gukurikiranwa ariko dosiye ye twarangije kuyishyikiriza Ubushinjacyaha”.

Uwo muyobozi ukurikiranyweho ibyaha byo kwitwaza umwanya afite n’ubushobozi agashuka umukobwa kuryamana na we, anakurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha kiri mu gitabo cy’amategeko ahana mu ngingo ya 196 ihanisha uwakoze iki cyaha igifungo cy’imyaka itanu kugeza kuri 7.

Ibyaha ashinjwa, yaba yarabikoze amaze ukwezi kumwe akoze ubukwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nkuko munkuru mutubwira uwakoze
Icyaha muba mugomba no kutubwira
Uwagikorewe why not akabi kakabonwa nabose.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Hali ibintu 2 nibaza muli iyinkuru (1)haraho nasomye ko yahembwaga amafaranga arenga 5 000 000 nibaza niba ali ku mwaka cyangwa ali buri kwezi!!kuko niba ali buri kwezi.yaba ahembwa hafi 200 000 ku munsi!!u wanditse ntiyasobanuye.(2)ese yarezwe byarangiye!!aha naho umuntu yakwibaza niba umukobwa ataracecetse kubera inyungu yali gukuramo yazibura akabona kubivuga!!gusa hakwiye ikurikirana ryabariya bana babakobwa ijonjora rigakorwa nabagore benshi kurushaho nabagabo basheshe akanguhe naho abandi si bose mvuga bageragezwa nuburanga nimyaka yizo nkumi bakashukisha ayo manota da.ibihembo birimo uwariwe wese byamubera ikigeragezo *

lg yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Nuko Abagore n’Abakobwa bafatwa ku ngufu ni benshi cyane,akenshi bikorerwa muli Offices.Uretse ko bamwe bibahesha promotion,amazu,imodoka,etc...
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.

munyemana yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Umuntu uri ku rwego rwo guhatanira kuba miss harya ubwo aba afite imyaka ingahe ku buryo ashukwa? ubwo bivuze ko iyo aba miss byari gushwaniramo arko kuko bitabaye nibwo bigaragaye ko yashutswe. Mpise ngira impungenge ko nabatsinda ariko biba byagenze.

LongoLongo yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ese nkubu gusohora inkuru ituzuye ntimubonako Buster’s gukeka kdi havamo kubeshya?uwo ukurikiranwe ninde? Nibase ntawe ugaragaje iyinkuru simpuha?dukwiye gukora kinyamwuga

ndayisengaf54 yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Kuki mwamutsinze kumuvuga hari icyo bitwaye?

Dj yanditse ku itariki ya: 9-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka