Musanze: Abantu 51 bafashwe basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe

Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza. Amakuru y’uko basengeraga kuri uyu musozi yamenyekanye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati: "Ni byo koko abo bantu uko ari 51 bafashwe basengera kuri uwo musozi witwa Ndabirambiwe. Nk’uko mubizi muri iki gihe amahuriro y’abantu benshi ntiyemewe kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Aba bafashwe babirenzeho Kandi babizi neza ko bitemewe. Abanyarwanda twese duhangayikishijwe n’iki cyorezo kimaze iminsi cyaratumye ibintu byinshi biba bihagaritswe. Insengero, amashuri n’andi mahuriro y’abantu benshi byabaye bisubitswe, birababaje kubona hari ababirengaho bakica ayo mabwiriza nkana. Ikigiye gukorwa mbere na mbere ni ukubigisha tubibutsa ko kurenga ku mabwiriza n’ingamba nk’izi ziba zarashyizweho ari ugushyira ubuzima bwa benshi mu kaga".

Uyu muyobozi yongeraho ko aho icyorezo cya Covid-19 kimariye kugera mu Rwanda uyu musozi wa Ndabirambiwe ari hamwe mu ho bihutiye gushyira amarondo no gukorera ubugenzuzi buhoraho mu rwego rwo kurinda ko abantu bajya kuhasengera rwihishwa, dore ko mbere y’uko iki cyorezo cyaduka bahasengeraga amanywa n’ijoro.

Kuri iyi nshuro abo bantu babashije kuwuzamuka bakagera n’ubwo bahasengera ngo babikoze rwihishwa.

Yagize ati: "Uriya musozi tuhakorera ubugenzuzi mu buryo buhoraho, harebwa niba nta muntu wagiye kuhasengera binyuranyije n’ayo mabwiriza. No kubatahura n’ubwo bari biyibye byanyuze muri iyo nzira.Turagira ngo twibutse abagifite umutima wo kujyayo ko inzego zose ziri maso, abahaturiye na bo biteguye gukorana natwe baduha amakuru kuko rwose tutazihanganira umuntu wo gushyira abandi mu kaga ko kuba nyirabayazana w’icyorezo cya Covid-19".

Mayor Nuwumuremyi Jeannine avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza kugira ngo bibutswe ububi n’ingaruka ziri mu kwishora ahahurira abantu benshi, ngo nibinaba ngombwa hazakurikizwa amategeko n’ibihano bihabwa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uyu musozi wa Ndabirambiwe ukunze kujya gusengerwaho n’abaturutse mu bice bitandukanye yaba mu Karere ka Musanze n’utwo byegeranye. Hari n’abajyayo baturutse mu zindi ntara, bikavugwa ko akenshi baba bagiye kuhasengera ngo bahakure ibitangaza n’amasezerano y’ibyiza by’ahazaza nk’uko bamwe mu babyemera babivuga. Nta rusengero ruhubatse uretse kuba abahasengera babikorera mu ishyamba rihari.

Muri abo bantu 51 harimo abagabo umunani abandi uko ari 43 ni abagore. Barimo abavuye mu bice bya za Ngororero no mu tundi turere twa kure.

Aha hantu ngo hiswe kuri Ndabirambiwe n’abantu bakunze kuhasengera bugarijwe n’ibigeragezo cyangwa ibibazo, bagahitamo kubijyana kuri uyu musozi, bagatakambira Imana ngo ibibakize.

Ngo hari abajyayo bararambiwe ubusore, abatagira akazi, abafite imanza zananiranye n’ibindi bibazo by’ingutu bakajyayo bafite ibyifuzo byo kubisengera bagira ngo Imana ibibakize.

Uyu musozi ngo nta myaka myinshi umaze wiswe gutya, kuko ngo iri zina ryaje mu nkundura yo kwaduka kw’ibyumba by’amasengesho, ubuvumo, ubutayu n’ahandi abanyamasengesho bakunze gusengera bashaka ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abasenga twihangane isi siyacu,tuzimuka tujye iwacu mu ijuru,tutakiruka inyuma y’ibihe n’imisozi

Damour yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Imana ishimwe ko bafashwe barimo basenga! Nyamara abo mutubari mubasaba ko bataha ngo ntibazasubire mukabagira inama. Mubabarire abantu b’Imana bitahire mu ngo zabo.Murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ni byiza ko ubuyobozi bukomeza kuturuberera ariko nkuko nubundi mubisanzwe mukwirinda covid19 hubahirizwa ya 1m no kwambara agapfuka munwa bareba niba izo ngamba batazubahirije akaba aribyo babshanira naho gusenga byo ndumva atari ikibazo bahanirwa murakoze.

Aliyas yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

iyo ndwara kuki yashwiragije abahanga mubushakashatsi ntabakibaho

Bernard yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka