Umumotari ushinjwa gutanga amazi ayita ‘Sanitizer’ afunganywe n’abakinaga ‘Betting’

Polisi y’u Rwanda yerekanye abasore batandatu ibashinja guhurira mu nzu ikinirwamo ibijyanye n’imikino yo gutega (Betting), hamwe n’umumotari uregwa gusiga abantu amazi ababeshya ko ari umuti wagenewe kwirinda Covid-19 (Sanitizer).

Hari abamotari bavugwaho guha abantu amazi bababeshya ko ari umuti bakoresha mu kwirinda Covid-19
Hari abamotari bavugwaho guha abantu amazi bababeshya ko ari umuti bakoresha mu kwirinda Covid-19

Uwo mumotari witwa Tuyishime Claude avuga ko yahawe na mugenzi we agacupa karimo umuti witwa ‘Sanitizer’ abantu basiga ku ntoki birinda Covid-19, nyamara afashwe biza kugaragara ko ari amazi y’umugezi.

Tuyishime avuga ko uwo muti yafatanywe kimwe nk’undi yari afite ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, abamotari ngo barimo kuwugura mu ishyirahamwe ribahuza n’ubwo we atawigurira.

Ati "Icyatumye mfatwa ni uko ngo basukaga uwo muti bakumva nta alukoro ‘Alcohol’ irimo, kandi n’uyu mfite hano ni ko umeze, ahubwo mwatubariza abacuruzi b’iyi miti niba bacuruza iyujuje ubuziranenge".

Polisi yafashe n'abantu bakurikiranyweho guhurira muri Betting bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19
Polisi yafashe n’abantu bakurikiranyweho guhurira muri Betting bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19

Uyu mumotari uvuga ko atari we wenyine ukoresha uwo muti kandi ko atiyumvisha neza icyaha yakoze, aho agira ati "Wenda ikosa nishinja ni uko uwo muti ntaba nzi aho waba waravuye, ntizeye ko n’uwawumpaye yaba yarawuguze".

Ku bijyanye n’abafatiwe mu nzu y’umukino wo gutega, uwitwa Ndayishimiye Fabrice ushinjwa kwinjizamo abantu, yisobanura ko yarimo wenyine yakira abantu bateze binyuze mu ikoranabuhanga.

Ndayishimiye agira ati "Abantu bashobora gutegera ikipe y’umupira w’amaguru iri butsinde bakoresheje telefone, umuntu akohereza amafaranga kuri ’Mobile Money’ ari mu rugo cyangwa n’ahandi hose".

"Igihe amabwiriza yatwemereraga kuva mu rugo tujya mu kazi, nanjye nagiye ku kigo nkorera (cya Betting) kubafasha kwakira amafaranga y’abantu kuri Konti zabo, ariko ubundi twakoreraga mu rugo".

"Umuntu twari kumwe wenyine ni inshuti yanjye, ni we abashinzwe umutekano bashobora kuba baransanganye, naho ubundi uwo mukino tuwukoresha binyuze mu ikoranabuhanga, ntabwo abantu bahaza".

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko kuva aho imikino y’umupira w’amaguru yongeye gusubukurwa ku mugabane w’i Burayi, hari ibigo bicuruza umukino wo gutega byatangiye gukorera mu bwihisho.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

CP Kabera yagize ati "Icyo na cyo tugiye kugikurikirana kuko aho bakorera n’uburyo bakoramo, ntabwo wavuga ko bifite ubwirinzi (bwa Covid-19) buhagije, guhana intera ni ikibazo gikomeye cyane".

"Abashaka gukoresha iriya mikino bifashishije murandasi(internet) bo bashobora kubikora muri ubwo buryo, ariko kujya muri ziriya nzu aho bisanzwe bikorerwa ntabwo ari byo".

Umuvugizi wa Polisi akomeza abeshyuza Ndayishimiye wavuze ko yafashwe ari mu nzu ya ’Betting’ wenyine.

Agira ati "Uriya muntu yafatanywe n’abantu kandi barahari, ntabwo bariya bari kumwe twagiye dufata umwe umwe ngo tubahuze, na we arabizi, gushaka kubeshya na byo ni amakosa akomeye cyane".

CP Kabera yakomereje ku makosa ashinjwa abamotari nyuma y’aho batangiriye gukora ku itariki 03 Kamena 2020, avuga ko babanje gusobanurirwa bihagije ko bagomba kugurira ’Sanitizer’ muri za farumasi, ndetse no kureba ko umugenzi batwaye yifitiye agatambaro yambara ìmbere y’ingofero.

Ati "Ntabwo umuntu agomba kuguha umuti, wowe uragenda ukawigurira muri farumasi, twamenye ko hari n’abamotari batiza abagenzi agatambaro, bamenye ko Polisi igiye kujya ifata umumotari ndetse n’umugenzi ahetse, bose babizire babibazwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Polisi nidufashe ibuze n’abakina ibiryabarezi mu ngo zabo, njye mperereye iBurasirazuba, mu byaro mu ma centre babishyize mu ngo kuburyo biteye ikibazo abana bacu natwe ubwacu tuzanduzwa n’abaturanyi bagihura n’abantu benshi kubera ibyo bintu bidakurikije amabwiriza yo kwironda covid-19 bakora rwihishwa

NDAYIKUNDA BENON yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Abamotari baraturenganya nimudukorere ubuvugizi kuko kumakoperative yacu iriya miti niho bayicuruza nange niho nawuguze 2500frw nkuriya neza neza.nawuguze mukagarama kuri cooperative yitwa copromotraki.police izabafate nibo bayicuruza no kuri gare ya kacyiru nahabonye umusekirite wabamotari ayifite rwose mudukorere ubuvugizi murakoze.

Elias yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Abamotari baraturenganya nimudukorere ubuvugizi kuko kumakoperative yacu iriya miti niho bayicuruza nange niho nawuguze 2500frw nkuriya neza neza.nawuguze mukagarama kuri cooperative yitwa copromotraki.police izabafate nibo bayicuruza no kuri gare ya kacyiru nahabonye umusekirite wabamotari ayifite rwose mudukorere ubuvugizi murakoze.

Elias yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka