Muhanga: Abantu 15 bafashwe banywera inzoga mu kabari

Polisi y’Igihugu mu Karere ka Muhanga yerekanye abantu 15 bafashwe barafungwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bose bakaba barafatiwe mu tubari.

Polisi iravuga ko aba bantu bose bafatiwe mu tubari banywa inzoga kandi bitemewe
Polisi iravuga ko aba bantu bose bafatiwe mu tubari banywa inzoga kandi bitemewe

Abo bantu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020 barimo abakobwa batatu bakaba bamaze iminsi ibiri bafunzwe, bakaba barafatiwe mu tubari dutandukanye banyweramo inzoga kandi bitemewe ndetse banarengeje amasaha yo gutaha yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Abafashwe baganiriye na Kigali Today, bemera amakosa ndetse bakanayasabira imbabazi, cyane ko banavuga ko barenze ku mabwiriza bayazi, nk’uko umwe muri bo witwa Muhineza Fidèle wo mu murenge wa Nyamabuye abisobanura.

Agira ati “Abashinzwe umutekano bansanze mu kabari bitemewe kandi n’amasaha yo gutaha yarenze kuko hari saa yine z’ijoro. Amakosa nayakoze kuko narenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi nyazi, nkaba nyasabira imbabazi kandi sinzabyongera”.

Ati “Ndashishikariza n’abandi kureka kurenga ku mabwiriza kuko isaha n’isaha umuntu ashobora gufatwa agahanwa, kandi ashobora no kwandura icyo cyorezo kubera inzoga. Mpakuye isomo kuko iminsi maze impombeje byinshi kuko ntaheruka kujya ku kazi”.

Uwase Diane na we wafatiwe muri ako kabari gaherereye ahitwa mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga, avuga ko atari amenyereye akabari ariko uwo munsi ngo hari uwari wamujyanye kumusengera.

Ati “Sinari nsanzwe njya mu kabari, gusa ku wa gatandatu hari umuntu wambwiye ngo ajye kungurira inzoga turajyana, ni uko badufashe kuko byari bimaze kuba saa yine z’ijoro. Ako kabari igihe cyose umuntu agiyeyo afite ahantu akomanga bakamukingurira bakamuha inzoga. Jyewe rero ndasaba imbabazi kuko nakoze amakosa nyazi, ninkira ibi sinzasubira mu kabari”.

Biteganyijwe ko abo bantu bose babanza kwigishwa, bakumva akamaro ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho, hanyuma bagacibwa amande ateganywa n’itegeko ubundi bagataha.

Nyiri ako kabari na we yari yafashwe arafungwa ariko ntiyari ari mu berekanywe kuko we amande yaciwe yayatanze hanyuma ararekurwa, ndetse no muri abo umara kwishyura amande bazahita bamurekura atahe.

CIP Twajamahoro yibutsa abaturage ko kutubahiriza amabwiriza yashyizweho ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga
CIP Twajamahoro yibutsa abaturage ko kutubahiriza amabwiriza yashyizweho ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko abo bantu bose bakoze amakosa kuko banyuranyije n’amabwiriza yashyizweho.

Ati “Ni abantu 15 bafashwe banyuranyije n’amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda Coronavirus bakaba bose barafatiwe mu tubari dutandukanye kandi barengeje amasaha. Abafite utubari ni bo babakingurira ku buryo babiziranyeho, ariko kugira ngo bafatwe ni abaturage batanze amakuru tukaba tubashimira”.

Ati “Turasaba abaturage rero kwirinda kurenga kuri ayo mabwiriza kuko ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse banafatwa bagahanwa hakurijwe itegeko. Uwo ari we wese utazubahiriza amabwiriza azahanwa nubwo yaba umuyobozi mu nzego z’ibanze bigaragaye ko ari inyuma y’ibikorwa nk’ibi”.

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko inzego z’umutekano ziri maso ngo zikumire ibikorwa binyuranya n’amabwiriza yashyizweho, akibutsa abantu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi gihangayikishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka