Nyabihu: Irakiza yafashwe agerageza gutanga ruswa ifunguza abavandimwe be

Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe Irakiza Marie-Grace agerageza guha ruswa abashinzwe umutekano ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet yatangaje ko Irakiza yarimo atanga amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 40 kugira ngo bamufungurire abavandimwe bari baherutse gufungirwa gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko Irakiza yafashwe tariki ya 04 Kamena 2020 arimo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 40 umugenzacyaha kugira ngo amufungurire abavandimwe batatu bari bafungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira.

CIP Karekezi yagize ati “Kuva abavandimwe be batatu bafatwa bagafungwa tariki ya 28 Gicurasi kubera gukubita no gukomeretsa, Irakiza yatangiye guhamagara umugenzacyaha asaba ko bahura kugira ngo bumvikane amafaranga amuha akarekura abavandimwe be.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uwo mugenzacyaha yahise abimenyesha abapolisi bategura igikorwa cyo gufata uwo mugore, afatirwa mu cyuho arimo gutanga ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba asaba abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyatuma batanga ruswa cyangwa bayakira, abashishikariza kujya batangira amakuru ku gihe igihe cyose hari uwo babonye ari mu bikorwa bya ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo abavandimwe 4 bose ni mu buroko !! Bravooooo polisi yacu !! Muri aba mbere kabsa !! Kandi Imana I jye ibaha imigisha pe ! Mukora akazi neza

Kankazi yanditse ku itariki ya: 7-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka