Ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga byariyongereye mu gihe cyo kuguma mu rugo
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe ubwo gahunda yo kuguma mu rugo yatangiraga, ibyaha by’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye cyane.
- Ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bwifashishwa n’abatekamutwe
Mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda, Shema Akilimali yavuze ko batekereza ko byatewe n’uko abantu bari batangiye gukoresha ikoranabuhanga cyane, nk’imwe mu ngamba zari zashyiriweho kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.
Yagize ati “Kuva mu kwezi kwa gatatu twakiriye abantu baje gutanga ibirego 80 bibwe kuri Mobile Money, tukaba twarafashe abantu 46 bari kuburanishwa, hakaba haribwe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo kibazo cyagiye kizamuka cyane kurusha ibindi bihe byose twagiye duhura na byo.”
Hari amayeri menshi abakora ubujura hifashishijwe ikoranabuhanga bakoresha biba amafaranga y’abantu kuri Mobile Money nk’uko Eugene Kanamugire ushinzwe kurwanya uburiganya muri MTN abivuga.
Muri ayo mayeri ngo harimo kuba umuntu yohererezwa ubutumwa kuri telefoni bugaragaza ko yoherejwe amafaranga kuri Mobile Money, nyuma uwabwohereje akamubwira ko yohereje amafaranga yibeshye asaba ko bakongera kuyamwohereza.
Abantu benshi bagiye bagwa muri uwo mutego, babona ubutumwa bagahita bohereza ayo mafaranga batabanje kureba kuri konti zabo ko ayo mafaranga yagezeho koko, bikarangira bohereje amafaranga yabo ku bajura.
Hari n’abiba konti za WhatsApp z’abantu bifashishije ikoranabuhanga bagatangira kuzikoresha basaba amafaranga mu izina rya nyiri iyo konti ya WhatsApp.
Kanamugire ati “Abantu babatwara za WhatsApp umuntu (wibye WhatsApp) agatangira kohereza ubutumwa ku nshuti z’umuntu wibwe WhatsApp abasaba amafaranga ati nagize ikibazo umwana wanjye yakoze impanuka nimva mu nama ndayagusubiza, umuntu akaba arayohereje nyuma akaza gusanga uwo yoherereje amafaranga ari umujura.”
Akomeza avuga ko hari abacuruza serivisi z’ibigo by’itumanaho bazwi ku izina ry’aba “Agent” bafatanya n’abajura mu kwiba amafaranga kuri Mobile Money, aho umu Agent yohereza umuntu ubutumwa bwo kubikuza amafaranga akamuhamagara amusaba gushyiramo umubare w’ibanga kugira ngo arebe ko amafaranga ye atagiye kuko ikoranabuhanga rya MTN ryagize ikibazo.
Kanamugire asaba abakoresha serivisi ya Mobile Money kwirinda kugira uwo babwira umubare wabo w’ibanga cyangwa kuwandika muri telefoni igihe babonye ubutumwa bubikuza amafaranga atari bo bayabikuje, avuga ko nta mukozi wa MTN ushobora guhamagara umukiriya amusaba kwandika umubare we w’ibanga ku butumwa buje muri telefoni ye atazi aho buturutse.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri RIB asaba abaturarwanda bose kwihutira kumenyesha RIB igihe batekewe umutwe kuko byoroha kubafasha kugaruza amafaranga yabo iyo bahise babivuga, ariko bikaba bishobora kugorana iyo batinze kubivuga.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
- Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda
- Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze
- Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe
- Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho - Min. Busingye
- Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|