Video: Abiyitaga abapolisi bakuru bakiba abaturage batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro abagabo batanu bakurikiranyweho gutwara amafaranga y’abantu, bababeshya ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abafunzwe bavuga ko binjiye mu itsinda ry’abariganya (abambuzi bashukana), buri wese yifuza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, akishyura umuntu atazi neza niba ari umupolisi ariko umwizeza ko azamuha urwo ruhushya (permis).

Nyuma y’igihe gito uwiyita umupolisi ngo amenyesha uwifuza ‘permis’ ko itakibonetse, ariko kugira ngo amuhe ya mafaranga agomba kumuzanira undi muntu na we wifuza ‘permis’, amafaranga atanzwe agahabwa uwaje gushaka permis bwa mbere.

Uyu uje bwa kabiri na we abwirwa ko azishyurwa mu mafaranga azava ku wundi muntu yizaniye, wifuza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, gutyo gutyo, icyakora hakaba n’abakozi bahoraho batanga amafaranga yo kwinjira mu itsinda.

Uwitwa Twagirimana Faustin avuga ko yinjiye muri iri tsinda nyuma y’uko hari umuntu ahaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 11, naho uwitwa Muhozi Patrick we akavuga ko yatanze ibihumbi 500.

Muhozi wakoraga mu kabari mbere y’uko icyorezo Covid-19 cyaduka mu Rwanda, avuga ko yinjiye mu itsinda ry’abariganya(escrocs) mu gihe cya gahunda ya ‘guma mu rugo’, aho ngo yakoreraga uwo bita ‘Afande Jerome’.

Uyu wari umukuru wabo ngo yabatumaga kumushakira abantu aha impushya zo gutwara ibinyabiziga, ubonetse bakamuhuza na we kuri telefone, akabaca amafaranga yo kwiyandikisha, bakumvikana ko ay’impushya bazayatanga baje kuzifata ku biro bya Polisi bikorera ku Muhima.

Muhozi agira ati “Nyuma y’ibyumweru bibiri ‘afande Jerome’ yahamagaraga uwifuza ‘permis’ akamubwira ko yabonetse(iyo permis), akamusanga ku Muhima, yahagera akamusaba kujya kwishyura kuri Mobile Money”.

Uwagiye kwishyura amafaranga kuri ‘mobile money’ iyo agarutse gufata ibyangombwa ngo abeshywa ibintu bitandukanye, cyangwa agasanga abari kumuha ibyangombwa bacitse bagiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko mu kwezi kwa Mutarama muri uyu mwaka wa 2020 hari abandi bariganya nk’aba Polisi yari yafashe, kandi ko hari n’abandi bagishakishwa.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

CP Kabera yagize ati “kwitwa umupolisi utanga ibyangombwa undi akavuga ati ‘reka mbe umukozi wawe ngushakire abakiriya’, urumva ko ari uburiganya buhambaye”.

“Ikindi ni icyaha cyo kwambika Polisi isura mbi, kugira ngo aba bantu bajye gufatwa bisaba iperereza rimara igihe, urabanza ugashakisha uwo mupolisi witwa gutyo ugasanga ntabaho, kurinda ugera kuri aba bantu bimara igihe”.

“Aba bafashwe mu minsi ibiri ishize, ibyo bakoze barabyiyemerera, byaba amazina y’abapolisi biyitaga ndetse n’uburyo bamburaga abaturage”.

Ingingo ya 174 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko umwambuzi ushukana yiyitirira urwego adakorera, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, hamwe n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni ebyiri kugera kuri eshanu.

Reba video hano isobanura iby’ubu butekamutwe:

Video: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka