Nyanza: Abantu 23 bafashwe basengera mu rugo
Ahagana saa kumi n’ebyiri na 50 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020, mu Kagari ka Mbuye ho Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, hatahuwe abantu 23 basengeraga mu rugo rumwe.
Abo ni abagabo 11 n’abagore 12 basengera mu idini rya ADEPR bari mu rugo rwa Francine Mukantwari w’imyaka 60, ariko bakaba bari bahaje bakurikiye umuhungu we Eric Ntagengwa w’imyaka 24, basanzwe basengana.
Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Théoneste Nsengumuremyi, mu bafashwe harimo 12 bari baturutse mu Murenge wa Muyira.
Nyuma yo gufatwa, bavuze ko batari baje gusenga, ahubwo gusura mugenzi wabo, nyamara ababafashe basanze ngo bateye hejuru cyane barimo gusenga, nk’uko n’ubundi ngo abarokore bajya babigenza iyo basenga.
Gitifu Nsengumuremyi ati “barasengaga bya hatari.”
Nyuma yo gufatwa kuko bari banyuranyije n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kwirinda ikwirakwizwa ry’indwara ya Coronavirus, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muyira, ariko ngo baraza kujyanwa mu kigo kinyuramo abatubahirije amabwiriza n’amategeko (Transit Center).
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusenga ubu nicyo kibazo Koko cyangwa nukugirango ibyanditswe bisohore ubuse,Ari ugusenga no kujyenda muri bus cg kujya muri hotel Aho abantu bejyeranye nihe bavandi gitifu nawe nibikabyo byinshi "ngo byahatari" wikwirushya umurimo suwawe kuko Imana izimpamvu, Reta yarikwiriye kureba uko yakwiga ikibazo cyo gufungura insengero pe . murakoze