Rubavu: Kwizera yafashwe ajyanye urumogi i Kigali ku igare

Kwizera Jean Bosco ufite imyaka 30 y’amavuko yafashwe tariki 5 Kamena 2020 afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitatu avuga ko arujyanye i Kigali.

Muri iki gihe abatwara ibiyobyabwenge ntiborohewe kubera gahunda yo kuguma mu rugo (ifoto yo mu bubiko)
Muri iki gihe abatwara ibiyobyabwenge ntiborohewe kubera gahunda yo kuguma mu rugo (ifoto yo mu bubiko)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yatangarije Kigali Today ko Kwizera yafashwe n’inzego z’umutekano ku isaha ya saa mbili n’igice z’ijoro mu mudugudu wa Keya mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu atwaye igare.

Avuga ko Kwizera J.Bosco agifatwa yavugaga ko agiye i Kigali i Nyamirambo ariko yagezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama avuga ko yari agiye ahitwa Mizingo.

Ingendo rusange mu Karere ka Rubavu zirabujijwe kimwe n’izihuza aka karere n’utundi.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, ubuyobozi bw’Umujyi wa Gisenyi buvuga ko icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi ryagabanutse kuko ingendo zahagaritswe.

Kuva mu mwaka wa 2010 umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge bagana amavuriro mu Rwanda wagiye wiyongera.

Mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera, umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wavuye ku 994 muri 2010, ugera kuri 1432 muri 2015. Mu mwaka wa 2016 abo bantu babaye 2804 naho muri 2017 baba abantu 1960.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu se ntimwemera ko muri babandi batanga inzira (njiyapanya) nababandi iyo baje babahishira aribo ba nyirabayazana b’ibyinjira? harimo n’ibyo biyobyabwenge? tumaze iminsi dutunga urutoki abantu bagiye guhaha muri congo igihe twari muri guma murugo congo naho ihageze bongera kunyura muri panya baha make bamwe muri ba mudugudu abaturage babagiraho amakenga ko bashobora kuzana na coronavirus bati mukur’aho amatiku, nyamara abaturage bavugaga ukuri, nyamara mbugangari niba ntakibyihish’hnyuma corona izabakora nabo bayikwize hose, ese kuki bibujijwe gutwara abantu kuri moto no kwigare wajya kubona mu byahi, karukoko, mbugangari barabatwara abo bayobozi bareba, nyamara nabo baba batwawe abenshi nibabandi bakekwa kandi akenshi baba bafite ubukapu? ahaaa!

FIFI yanditse ku itariki ya: 6-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka