Bafungiwe kurenza saa tatu z’ijoro, kubeshya no gushaka kwihisha Polisi (Video)

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 11 bafunzwe bazira kurenza saa tatu z’ijoro bataragera mu rugo, kubeshya, gucyura abatinze gutaha, ndetse no kwanga kujya gusobanura icyababujije kugera mu rugo ku gihe.

Bafungiwe kurenza saa tatu z'ijoro, kubeshya no gushaka kwihisha Polisi
Bafungiwe kurenza saa tatu z’ijoro, kubeshya no gushaka kwihisha Polisi

Amabwiriza ya Guverinoma yo kwirinda Covid-19 asaba abantu bose kuba bageze mu ngo batahamo bitarenze saa tatu z’ijoro, ariko Polisi ivuga ko hari abakomeje kuyarengaho.

Mu Mujyi wa Kigali abarenze kuri ayo mabwiriza basabwa kujya muri sitade Amahoro i Remera cyangwa i Nyamirambo, aho ngo bajya kwisobanura ku cyabatindije ndetse no kwigishwa, kugira ngo batazasubira muri ayo makosa.

Polisi ivuga ko barindwi muri 11 bafungiwe i Remera, bazira kuba barasabwe kujya muri sitade i Nyamirambo ariko bakabisuzugura, nyamara bari bamaze kuyiha bimwe mu byangombwa byabo(impushya zo gutwara ibinyabiziga).

Baje gutabwa muri yombi bukeye ubwo bari basubiye gushaka bya byangombwa byari byaraye kuri Polisi, nyamara ngo bari kuba barabiherewe muri sitade iyo bumvira bakajyayo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera agira ati "iyo usanze umupolisi mu kazi akaguha amabwiriza cyangwa icyerekezo unyuramo, ukwiye kubyumva uko abikubwiye, ntabwo ari ukuvuga ngo urifatira ibyemezo byawe ngo ukore ibitemewe".

CP Kabera ati "Abo bantu basanze Polisi mu kazi nijoro nyuma y’amasaha yemewe kugendamo, Polisi ibabwiye aho bajya ahubwo bo barakomeza baritahira, ibyo ntabwo byemewe".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco

Mu bafunzwe kandi hari uwitwa Nkundimana Eric utwara imodoka y’ibitaro by’Akarere ka Karongi, uzira kuba yari yaje i Kigali nijoro azanye ibizamini muri Laboratwari. Mu gihe bikirimo gushakirwa ibisubizo, Nkundimana ngo yacyuye abantu yari asanze hafi aho.

Nkundimana agira ati “Abantu badusabye ko twabafasha gutaha i Nyamirambo kuko inzira zari zimaze gufungwa nyuma ya saa tatu, ubwo nageze hariya ku muhanda umanuka ahitwa kwa Mutwe, Polisi irampagarika".

Nkundimana Eric utwara imodoka y'ibitaro by'Akarere ka Karongi
Nkundimana Eric utwara imodoka y’ibitaro by’Akarere ka Karongi

Umuvugizi wa Polisi avuga ko Nkundimana cyangwa undi muntu wese wakora nka we, ngo atagakwiye kuba yarataye akazi ke ngo ajye gufasha abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Iyi modoka yo kwa muganga yari izanye ibizamini i Kigali nijoro, mu gihe itegereje kujyana ibisubizo i Karongi ngo yabanje gukoreshwa mu gutahana abantu bakererewe kugera mu rugo saa tatu z'ijoro
Iyi modoka yo kwa muganga yari izanye ibizamini i Kigali nijoro, mu gihe itegereje kujyana ibisubizo i Karongi ngo yabanje gukoreshwa mu gutahana abantu bakererewe kugera mu rugo saa tatu z’ijoro

Abandi bantu batatu bafatiwe kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo nyuma ya saa tatu z’ijoro, ni umushoferi wa taxi y’ikigo ’Yego Cabs’ witwa Munyaneza Germain, ufunganywe na Nshimyumukiza François hamwe na Mukantirenganya Delphine.

Uwo mushoferi avuga ko yafashwe acyuye Nshimyumukiza mu rugo rwe i Nyamirambo, ubwo Polisi yabahagarikaga bakabeshya ko bagiye kujyana umubyeyi utwite kwa muganga, ariko Polisi yarabakurikiye ngo irebe ko bavugishije ukuri.

Nshimyumukiza udafite umugore, ngo yageze iwe ahamagara Mukantirenganya Delphine (umuturanyi we), amusaba kujya mu modoka yari imuzanye, anamutegeka kubeshya ko ari umubyeyi utwite bajyanye kwa muganga.

Umushoferi wa taxi y'ikigo 'Yego Cabs' witwa Munyaneza Germain
Umushoferi wa taxi y’ikigo ’Yego Cabs’ witwa Munyaneza Germain

Mukantirenga wari ubaye nk’ushimuswe atazi aho agana, avuga ko yageze aho yihakana Nshimyumukiza n’umushoferi bari kumwe, abwira Polisi yari ikomeje kubashorera ko adatwite.

Polisi yiyemeje guhita irekura Mukantirenganya ariko ishinja Nshimyumukiza na Munyaneza w’umushoferi, amakosa yo kubeshya no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nta mpamvu.

Mukantirenganya Delphine.
Mukantirenganya Delphine.

Reba abafashwe uko bisobanura muri iyi Video, ndetse n’icyo Polisi ibivugaho

Amafoto + Video: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko polisi yo mu Rwanda irakabya wagirango yigishwa ubugome gusa. Ese abo baba batinze gutaha bo baba bishimiye ko bacirwa amande.

Nina yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka