COVID-19: Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo batangiye gupimwa

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, basuzuma abapolisi bagera kuri 239 bariyo. Ni nyuma y’uko tariki ya 02 Kamena 2020 umupolisikazi w’Umunyarwanda PC Mbabazi Enid yitabye Imana ahitanywe n’icyorezo cya COVID-19, akaba yari umwe mu bapolisi bari muri aka gace.

Nyuma y’ibi byago, uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bwa LONI muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, yanditse ubutumwa bw’akababaro, yihanganisha umuryango wa Police Constable (PC) Mbabazi Enid.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari i Malakal, Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi yavuze ko nubwo bakiri mu kababaro ka mugenzi wabo bakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zabo zo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu.

Yagize ati “Dukomeje kuzuza inshingano zacu zo kubungabunga amahoro hano nubwo tukiri mu kababaro ka mugenzi wacu PC Mbabazi Enid. Yapfiriye mu gikorwa cy’amahoro n’umutekano, tuzakomeza gutanga umusanzu w’ibyo yaharaniraga ariko tunazirikana amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO).”

SSP Musinguzi avuga ko bubahiriza amabwiriza ajyanye no guhana intera hagati y’umuntu n’undi aho bari hose, kwambara agapfumukanwa, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi meza n’isabune ndetse birinda gusuhuzanya bakoranaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko igikorwa cyo gusuzuma cyatangiriye i Malakal ariko kikazakomereza n’ahandi hari abanyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Igikorwa cyo gusuzuma abapolisi bari i Malakal cyarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2020 ariko kizakomereza no mu bandi bari i Juba na ho ni muri Sudani y’Epfo.”

Usibye abapolisi b’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima irasuzuma abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa ndetse n’abasirikare bose bahagarariye u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Gahunda yo gusuzuma intumwa z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga iri mu ngamba zafashwe n’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage barwo icyorezo cya Koronavirusi. Ibi kandi bikiyongera ku kubakangurira kwambara udupfukamunwa aho bari hose, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no gukoresha umuti w’isuku wabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka