Abari mu ruhererekane rwo kwinjiza ‘caguwa’ iva muri RD Congo bafashwe

Polisi y’u Rwanda ifungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro abagabo 10 baregwa kurema uruhererekane rugeza i Kigali imyenda ya ‘caguwa’ icuruzwa ariko yarambawe(caguwa) ikagera i Kigali ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo).

Umucuruzi w’imyenda wafatiwe i Kigali witwa Nyaminani Alexis, avuga ko yari amaze gutanga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni enye kuri ‘caguwa’ zatumije muri Congo zigera mu Rwanda zinyuze mu kiyaga cya Kivu.

Nyaminani yagize ati “Kubera ko kugera muri Congo bitemewe, uhamagara abantu baho kuri telefone bakaguha konti ya banki ushyiraho amafaranga, imyenda bakayizana bayinyujije inzira zo mu mazi".

Nyaminani n’abamufashaga kuzana iyo myenda bayikuye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, bavuga ko ikurwa mu bwato igapakirwa mu modoka baba bakodesheje, bakayirindira umutekano kugeza ubwo bayihaye abacuruzi mu isoko rya Kimisagara i Kigali.

Uwitwa Mashyaka Aristide wari warahawe guhuza ibikorwa byose byo kuzana imyenda ya Nyaminani, avuga ko yashakaga imodoka ijya kuyipakira na moto yo kujya imbere yayo, kugira ngo igende iburira abo mu modoka niba nta bapolisi bari mu nzira.

Mashyaka avuga ko hari abandi yari asanzwe akorera iyi servisi, ariko ko yafashwe azaniye Nyaminani imyenda ku nshuro ya kabiri, akaba yari amaze kumuzanira amabaro 68 y’imyenda ya caguwa.

Twizeyimana Emmanuel utwara iyo modoka avuga ko uretse kuba yari afite abantu imbere bagenda bamuhamagara bamumenyesha niba nta bashinzwe umutekano bahari, ngo yanatwikirizaga iyo myenda ibindi bicuruzwa nk’imyumbati kugira ngo ibyo yikoreye by’ukuri bitagaragara.

Uwitwa Nshimiyimana Jean Marie Vianney ni we wapakiraga imyenda mu modoka, akaza kuri moto imbere yayo ayireberera anaburira abayirimo mu gihe abonye abashobora kuyihagarika, yanagera i Kigali akaba ari we ugeza imyenda ku bacuruzi.

Nshimiyimana agira ati “Turi mu nzira iyo nabwiraga uri mu modoka ko imbere hari umupolisi, yashakaga aho aparika agashaka indi nzira y’igitaka yanyuramo, ubundi agatambuka atyo.”

Polisi yaje kumenya aya makuru, ihagarika imodoka itwaye imyenda ya Nyaminani igeze i Nyabugogo, abari bayirimo n’abakorana na bo bose bahise bafatwa barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko dosiye z’aba bantu bashinjwa ubucuruzi bwa magendu zirimo gukorwa n’Ubugenzacyaha bufatanyije n’Ubushinjacyaha, kugira ngo ibirego bijye mu nkiko.

CP Kabera yakomeje agira ati “Imbaraga zishoboka zose zirashyirwa ku mipaka, aho mu mazi, turagira ngo dusabe Abanyarwanda kwirinda magendu zose, tubabwira ko bitemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko inzego zishinzwe ubutabera, mu kuburanisha aba bashinjwa magendu, ngo zitazanirengagiza kubahanira icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 bagakorana n’abavuye muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobanu babahane byukur kuburyo bazabera urugero abandip

Mwirie neza ni uwingabire yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka