Nyamagabe: Abagizi ba nabi bateze abaturage bakomeretsamo bane

Ahagana saa moya n’igice z’umugoroba ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abagizi ba nabi bateze abaturage bane mu Mudugudu wa Munyege, Akagari ka Munyege, Umurenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, barabakomeretsa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yabwiye Kigali Today ko abo bantu bikekwa ko ari abajura bategeye abaturage ahantu hari agashyamba, maze barabakubita barabakomeretsa, ariko babiri baba ari bo bakomereka cyane.

Uyu muyobozi avuga ko mu makuru babashije kwegeranya, bishoboka ko abo bagizi ba nabi bari bafite umugambi wo kwiba bamwe muri abo baturage.

Kuba abo baturage batezwe mu masaha asa n’aho hakiri kare, byatumye hari abaturage babyumva baratabara, ariko bahagera abo bagizi ba nabi bamaze kwiruka barababura bose, gusa batabara abari bamaze gukomeretswa.

Abaturage babiri bakomeretse bikomeye bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme biri mu Karere ka Nyamagabe, nyuma biza kuba ngombwa ko boherezwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu Karere ka Huye. Babiri bakomeretse byoroheje, bo bavuriwe ku kigo nderabuzima cya Uwinkingi, ndetse bahise banasubira mu ngo zabo.

Uwamahoro kandi avuga ko ayo masaha irondo riba ryatangiye muri uyu murenge, gusa ngo hamwe abanyerondo baba bagihabwa amabwiriza bataratangira kuzenguruka mu bice byose bakoreramo irondo.

Uyu muyobozi asaba abaturage kurushaho kuba maso, haba hari abantu babonye batazi cyangwa bakekaho ubugizi bwa nabi, bakabitangaho amakuru hakiri kare kugira ngo ubuyobozi bubikurikirane.

Ati “Turabasaba kurushaho kuba maso, igihe babonye abantu bagendagenda bidasanzwe bagahanahana amakuru, kuko abo bagizi ba nabi bashobora no kuba baciye ku bantu ntibabyiteho”.

Ati “Ikindi ni ugukaza umutekano hongerwa imbaraga mu marondo, kuko abantu bahanahanye amakuru mbere y’uko ibibazo biba abantu babasha kubikumira”.

Ubuyobozi kandi burasaba abaturage gufasha mu gushakisha abo bagizi ba nabi, kugira ngo bafatwe bahanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo n’abajura bishakiraga Keira, ariko abaturage bagomba gukaza ironic cyane.

silver Steven yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Gitifu wa Uwinkingi yitwa Uwamahoro Philbert not Uwiragiye

Bizimana Theogene yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka