Abasirikare babiri bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage i Bugesera

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko hari abasirikare babiri bafunzwe bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abaturage.

Itangazo rya RDF riravuga ko abo basirikare babiri bafunzwe kuva ku itariki ya 10 Kamena 2020 aho bashinjwa ibikorwa by’urugomo bakoreye abaturage bo mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

RDF irizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo. Urubanza rwabo ngo ruzaburanishirizwa mu ruhame aho ibyo byaha bivugwa ko byabereye, kandi ko itazihanganira uwo ari we wese wica amategeko, imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka