Ngororero: Umugabo n’umugore basanzwe mu nzu bapfuye

Umugabo n’umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko bo mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero basanzwe mu nzu bapfuye, hagakekwa ko umugabo yaba yishe umugore na we akiyahura.

Bari batuye mu Karere ka Ngororero (kari mu ibara ry'umutuku)
Bari batuye mu Karere ka Ngororero (kari mu ibara ry’umutuku)

Inzego z’ubuyobozi muri uwo murenge zivuga ko icyo kibazo cyamenyekanye ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 17 Kamena 2020, nyuma y’aho ababyeyi b’umuhungu batangiye amakuru bamaze gufungura inzu y’abo bapfuye.

Abapfuye ni Dusengumuremyi Amos wari ufite imyaka 26 na Mukamuyumbu Vestine wari ufite imyaka 28, bakaba nta mwana bari bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon, yemeje ayo makuru ndetse anasobanura iby’icyo kibazo.

Agira ati “Bari barashakanye byemewe n’amategeko muri Gashyantare uyu mwaka, babaga mu nzu bonyine. Ejo inzu yabo yiriwe ikinze, se w’umuhungu agira amatsiko kuko yabonaga inzu ikingiye imbere nta muntu ukoma, baca idirishya hajyamo umwana arakingura barinjira, bagezemo basanga mu cyumba bararagamo harimo umugore yapfuye n’ishoka iruhande rwe, n’umugabo mu kindi cyumba amanitse mu mugozi yapfuye”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko urwo rupfu bikekwa ko rwaba rushamikiye ku makimbirane abo bapfuye bari baherutse kugirana.

Ati “Ababyeyi babo batubwiye ko mu byumweru bitatu bishize bari bagiye kubahuza kuko hari ikibazo bari bagiranye. Ngo hari umusore wahamagaye uwo mugore wapfuye amubaza niba yararongowe undi amusubiza ko atararongorwa, amusaba ko bahura. Umugabo ngo byaramurakaje biteza amakimbirane mu rugo, tugakeka ko byaba bifitanye isano n’urwo rupfu”.

Ati “Ikigaragara ni uko umugabo yishe umugore kuko n’aho yari amanitse, ku maboko ye hari hariho amaraso. Umugore bigaragara ko yakubiswe ishoka mu musaya”.

Ndayisenga avuga ko imirambo yahise ijyanwa ku bitaro bya Kabaya kugira ngo ikorerwe isuzuma bityo hagaragare ukuri ku cyishe abo bantu bambi.

Akomeza asaba abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe niba bazi ingo zirimo amakimbirane ashobora kuba yavamo urupfu, bityo ku bufatanye n’ubuyobozi ibyo bibazo bibe byakumirwa, akanihanganisha imiryango y’abo bitabye Imana.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, avuga ko amakuru y’urwo rupfu bayamenye kandi ko hari ibirimo gukorwa.

Ati “Ayo makuru RIB yayamenye ku buryo ubu harimo gukorwa iperereza. Imirambo yoherejwe ku bitaro kugira ngo hakorwe ‘autopsie’ bityo hamenyekane icyishe abo bantu”.

Umuhoza yagize akandi ubutumwa agenera abaturage.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko bamenya ibyaha, bakabisobanukirwa, bakabyirinda bakabirinda n’abandi, n’aho bibonetse bagatanga amakuru kare kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka