RIB iri gusaka urugo rwa Ingabire Victoire

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko muri aya masaha y’igicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, ruri mu gikorwa cyo gusaka urugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza, mu rwego rwo gukomeza iperereza ku ruhare akekwaho rwo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today/KT Press, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yagize ati “Ni byo, turi gusaka urugo rwe bitewe n’amakuru twahawe n’uwitwa Munyabugingo Gaston, wafashwe agerageza guhunga igihugu. Mu ibazwa rye yahishuye byinshi birimo na Ingabire n’abandi bantu benshi".

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, yari (Ingabire) arimo gukorwaho iperereza, uko gusaka rero bikaba ari kimwe mu bikorwa by’iperereza. Rimwe na rimwe gusaka urugo rw’umuntu birakorwa iyo ari ngombwa, kugira ngo byorohereze iperereza, ari na byo turi gukora. Hari abantu benshi bari muri iri perereza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyuwe ngo ni victoile banabihasanze ntacyaba gitangaje,nkurikije ijambo yavugiye kugisozi kurwibutso nandi yagiye atangaza agifungurwa kubwimbabazi za President,

ahubwo kutabihasanga nibyo byaba arikibazo kuriwe.gusa RIB Ibikorane ubushishozi buhagije.

Ndori emery yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Today is her but remember you’re in a roundabout way tomorrow is you guys 🙅‍♂️

Jp yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Hari amakuru wumva akakubabaza pe. ese mu rwanda tuzemera nde ? Ingabire njye namufataga nk’umunyakuri. niba rero yarigeze indimi ebyeri byaba bibabaje kuko ibyo yavugaga byaba bidafite isano na mba y’ibiri ku mutima we. Nyabune musake neza ntihagiren ugira icyo amutwerera ukuri muzakugaragarize abanyarwanda. twese twari tumuzi nk’umunyakuri bihindutse byanca intege cyane nahita nemezako Abanyarwanda tutavugisha ukuri. Iri perereza rizamenyeshwe abanyarwanda. Yahabwaga umwanya w’ibanze mu kugaragaza ukuri ku maradiyo , ntimuzamuhishire nimusanga yagambanira urwacu bene ako kageni. Ntibyoroshye.

nsengumuremyi innocent yanditse ku itariki ya: 13-06-2020  →  Musubize

uyu wanditse witwa nsengumuremyi innocent nketse ko yaba yitiranyije ingabire victoire ndetse na ingabire marie immacule kuko uyu uri gukekwaho ibyaha ntakuri tumuziho peee kd mwibukeko yanafunzwe akaza kurekurwa ahawe imbabazi na president ntagitangaje rero kuba yakongera gukora ibyaha

ep yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka