Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi

Gasangwa Dismas wo mu mudugudu wa Kumana mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi arwariye mu bitaro by’i Kanombe azira inkoni yakubiswe n’abantu bataramenyekana bamutegeye mu nzira ataha.

Ikarita igaragaza imirenge igize akarere ka Gatsibo
Ikarita igaragaza imirenge igize akarere ka Gatsibo

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Damascene avuga ko ku wa 17 Kamena 2020 saa moya n’igice z’ijoro ngo Gasangwa Dismas na Gapfizi baciye kwa Nkusi, mu gihe Gapfizi yari akiganira gato na Nkusi, Gasangwa Dismas yarakomeje ageze imbere ahura n’igico cy’abantu batangira kumukubita, yiruka asubira inyuma kwa Nkusi, uwo Nkusi ahita ahisha iwe mu rugo abo bagabo bombi ari bo Gasangwa na Gapfizi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Damascene ni byo yasobanuye ati “Gapfizi yasigaye aganira na Nkusi imbere y’urugo rwe, Gasangwa we yarakomeje imbere gato agwa mu gaco, umwe amukubita inkoni mu mutwe undi mu rubavu, abasha kwiruka asubira kwa Nkusi arabahisha, ba bandi bamubajije niba bataje iwe arabahakanira baragenda.”

Sibomana uhagarariye Ibuka muri Gatsibo avuga ko bakimenya iki kibazo bagiyeyo n’inzego z’umutekano, basanga ikubitwa rya Gasangwa rifitanye isano n’amakuru yatanze ku bagize uruhare muri Jenoside.

Ngo mu bakubise Gasangwa harimo abo mu miryango y’abakoze Jenoside by’umwihariko uwitwa Gatete Deo wakatiwe burundu n’urukiko Gacaca rwa Kiramuruzi, ariko akaza kurekurwa amaze imyaka 16 yonyine muri gereza.

Ati “Twakurikiranye dusanga imiryango y’abakoze Jenoside ari yo ifite uruhare mu gukubita uyu musaza by’umwihariko hari uwitwa Gatete Deo wafunguwe ejo bundi, ariko Gasangwa atanga amakuru ko uwo muntu yari yarakatiwe imyaka 16. Twaramushakishije turamubura ariko twamenye amakuru ko avuga ko kugira ngo agire amahoro ari uko Gasangwa yapfa, abaturage babitubwiye.”

Gatete Deo kugira ngo arekurwe ngo yakatiwe n’inkiko Gacaca z’ahantu habiri hatandukanye yakoreye ubwicanyi, hamwe akatirwa gufungwa burundu ahandi akatirwa gufungwa imyaka16.

Ngo iyo bimeze gutyo umwanzuro w’urukiko rwa nyuma ni wo uhabwa agaciro, bigashoboka ko na Gatete ariko byagenze ngo arekurwe.

Ariko nanone ngo hari undi muntu basanganywe amakimbirane witwa Dickson bikekwa ko ashobora kuba yarafatanyije n’abana bo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo bikize Gasangwa.

Ati “Dickson we mu mvugo wumvaga rwose we yanyuzwe n’ikubitwa rya Gasangwa kuko yanatwibwiriye ko abamukubise tutabafata ahari.”

Ni ku nshuro ya kabiri uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ahohoterwa mu Karere ka Gatsibo muri uyu mwaka.

Mu murenge wa Gitoki muri ako karere hari undi wakubiswe asanzwe iwe mu nzu bamukura amenyo 3 aravurwa arakira ubu akaba akodesherezwa ahandi kubera gutinya ko uwamukubise yakongera kuko ngo yafashwe ariko aza kurekurwa agizwe umwere.

Abantu babiri ni bo bamaze gufatwa bakekwaho uruhare mu guhohotera Gasangwa Dismas abandi bakaba bataraboneka, bikavugwa ko bakomeje kwihisha mu baturage.

Kuri ubu Gasangwa Dismas w’imyaka 63 arwariye mu bitaro bya Kanombe i Kigali, aho bikekwa ko yaviriye mu nda kubera inkoni yakubiswe mu Rubavu.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bagizi banabi bakomeje mwitwaza ingenga biterezo bagahohotera abanyarwanda bashakwe kd bakanirwe urubakwiye

Muziranenge yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka