Imfungwa n’abagororwa bafashijwe kurwanya umuhangayiko kubera kudasurwa
Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko imfungwa n’abagororwa bafashijwe kurwanya umuhangayiko kubera ko ibikorwa byo gusura byahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Ibi biratangazwa mu gihe, hirya no hino mu gihugu haba mu magereza no mu muryango nyarwanda hari abantu bagize ihungabana n’umuhangayiko batewe n’ingaruka z’ubukungu zavuye ku cyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’amabwiriza yashyizweho agena imyitwarire igomba kuranga abo mu magereza ndetse n’ababagana, hakemezwa ko gusurwa bigomba kuba bihagaze, bamwe mu bagororwa bagize umuhangayiko ukabije.
Umuryango CBS Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda, bifashishije abahuguriwe gahunda ya mvura nkuvure kugira ngo bahumurize abari bahangayikishijwe no kutazongera kubona abo mu miryango yabo vuba.
Umuyobozi wa CBS Rwanda Diogene Karekezi avuga ko ubwo hemezwaga gahunda ya guma mu rugo aho nta gusura kwari guhari mu magereza byahangayikishije benshi.
Agira ati “Igihe cya guma mu rugo kigitangira, mu magereza habaye ikintu gikomeye cy’umuhangayiko, gahunda yo gusura mu magereza yose yari yarahagaze, byatumye umubare w’abakenera serivisi zacu wiyongera.”
Akomeza avuga ko no mu miryango bagiye bafite abandi bantu batandatu kuri buri mudugudu, bagenda bafasha bagenzi babo bafite ihungabana mu ngo ariko ko na bo bagiye bahura n’ingaruka za Guma mu rugo.
Agira ati: “Byumvikane ko na bo ari Abanyarwanda nk’abandi, ubuzima bari babayeho muri guma mu rugo ntibwari bworoshye, benshi bagaragaza ko byabateye ubukene, kandi bakagaragaza impungenge z’ejo hazaza, bituma tubaba hafi cyane tukabaganiriza kugira ngo badasubira hasi.”
Naho umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Sengabo Hillary, avuga ko hashyizweho uburyo bwo gufasha imfungwa kubona iby’ibanze ndetse no kuvugana n’imiryango yabo.
Agira ati “Icya mbere cyo ni ukugira ngo usurwa abonane n’uwe, amenye uko ameze, icya kabiri ni umugezaho iby’ibanze, rero twashyizeho uburyo bwa telefone icishwaho amafaranga yo kugura ibyo bikoresho maze tunashyiraho telefone aho abantu bavugana n’abo mu miryango yabo bakamenya uko bameze.”
Abashinzwe amagereza bavuga ko ibi byatanze umusaruro abari mu magereza bameze neza kandi ko ubuzima bwo kugororwa bukomeje nk’ibisanzwe.
Nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo giheruka cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ubu mu magereza hirya no hino mu gihugu harabarurwa imfungwa zisaga hafi ibihumbi 73,000.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|