Nyaruguru: Abandi bakozi bane b’Akarere bafunzwe

Abakozi bane bakora mu Karere ka Nyaruguru harimo ushinzwe amasoko, abari mu kanama ko kwakira ibyaguzwe ndetse n’uwahoze ashinzwe ibikoresho (logistic) baraye bafunzwe.

Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru
Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko abafunzwe bafashwe ku wa Gatanu tariki ya 19/6/2020. Barakekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kunyereza umutungo.

Amakuru yandi avugwa ku ifungwa ry’aba bakozi bane ni uko baba bazira kuba barasinyiye ko bakiriye imashini ebyiri zifashishwa mu gucapa (printers/imprimante) zitarahagera.

Bivugwa ko Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere uzwi nka ‘Division Manager’ yavunje mudasobwa igendanwa muri izo mashini nyuma y’uko iye yari yibwe, ariko nyuma akaza kuyirihira na za mashini zikaza.

Ibi byabaye muri 2018, kandi n’izo printers ubu ngo zirahari.

Aba bakozi bane bafashwe nyuma y’uko na Division Manager hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’uwari umuyobozi w’akanama gashinzwe amasoko na bo batawe muri yombi mu minsi mike ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibya nyaruguru byaraducanze peeee habitegeko yahahinduye akarima ke. Bazanakurikirane ubutaka bwaguzwe mu murenge wa Kibeho;akagari ka mubuga umudugudu wa nyarusovu buguriwe gutuzwamo abatishoboye none ubu bukaba bwarabaye ubwumuyobozi wa Kagari buherereyemo

Shema Abin yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Agatsiko kubusambo ka habitegeko nako bakagezemo noneho!!! Umvako arikabuhariwe mugutanga ruswa noneho ibi arabigarurira hehe? Ngaho niyirukanke muri FPR na MINALOC atakambe apfukamirize abakubite kakarimi ke arebeko barekurwa nahubundi batangiye kumuca amaboko!! Nawe utu laptop zabajyanama, yarimitwe ya habitegeko yokubajijisha ngo abagushe neza!! Nonese abajyanama bahabwa machine nakarere kuko bagakorera iki ko bakora imirimo yabo!! Kobahabwa ajenda zokwandikamo igihe bitabiriye inama bahabwa machibe? Hari akandi karere waba warabibonye uretse nyaruguru baba batanazizi, Nyarugenge cg Kicukiro wigeze wumva bapangiye abajyanama amamashine koko!!!! Ahaaaaa bazinjire nomwishyirwa mu myanya kwabakozi ahubwo urebengo habitegeko amayeriye yubusambo yose ngo barayavumbura

Ruheru yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Nyaruguru kunyereza wagira ngo nibyo bakora gusa nibareke habitegeko yirangirize myanda neza kuko nawe banza Ari hafi gusanga abakozi be RIB ikomeze ikore iperereza neza turayemera kabisa

Magos yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ntibyoroshye ndakurahiye ko hakurikiranwa benshi?

Nyirimana Corneille yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

ntabwo printer yagakwiye kuba ikibazo mukarere kose ahubwo ibi byakwitwa ko ntakosa Ribera mukarere rikomeye ibi nukuyobya uburari abantu koko bananirwa gukurikirana ibyagaciro bagata umwanya uku ni ugushinyagura(ubuse laptop batse abajyanama zahawe nde,amazu yubakiwe abatishoboye akagurwa na budget FRG yabajijwe nde aha akaje karemerwa nimuhore

gashema yanditse ku itariki ya: 20-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka