Ingabo z’u Rwanda zirategura icyumweru cyo kwibohoza zivura abaturage

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 50 rubonye ubwigenge hamwe n’imyaka 18 rwibohoje, tariki 24-30/06/2012, ingabo z’igihugu zizakora ibikorwa by’ubuvuzi no kwigisha abaturage kugira ubuzima bwiza mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Ubwo buvuzi buzakorerwa ku bigo bya Bushenge, Kibogora na Karengera mu karere ka Nyamasheke. Mu karere ka Rusizi bukazakorerwa Gihundwe, Nkanka na Mibirizi.

Abayarwnada ntibibohoje ku miyoborere mibi gusa ahubwo bagomba no kwibohora ku mibereho no gukira indwara zibagora; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ingabo z’ u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zizereka abaturage ko ingabo zitabereyeho kurinda ubusugire bw’igihugu gusa ahubwo zifite n’inshingano zo guharanira imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara zibabangamira mu mibereho myiza n’iterambere ryabo rya buri munsi.

Biteganyijwe ko abarwayi bagera ku bihumbi 80 bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bazafashwa n’ubuvuzi bwa gisirikare buzakorwa n’inzobere zigera ku 180 mu ndwara zitandukanye.

Abaturage bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi birabagora kubona inzobere z’abaganga kuko bibasaba kuza Kigali kandi ingendo zirabagora.

Icyumweru cyo kwibohoza kigiye gutangizwa n’ingabo z’u Rwanda kizatangizwa taliki 25/06/2012 ku bitaro bya Gihundwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka