Philips irasaba Ministeri y’Ubuzima kwemera ibikoresho byayo

PHILIPS, Sosiyete y’Abahorandi ikora ibikoresho binyuranye by’ubuvuzi n’ibyo mu rugo, irasaba Ministeri y’Ubuzima kwemera ibikoresho byayo bigakoreshwa mu buvuzi kuko ngo bishobora kurokora ubuzima bwa benshi.

Philips yasohoye ibikoresho bishya bikoreshwa mu buzima birimo ibipima indwara zo mu nda n’izo mu mutwe kandi ngo igeragezwa byakorewe mu Rwanda ryatanze ibisubizo byiza; nk’uko umuyobozi wa Philips muri Afurika y’Uburasirazuba, Martien Druiven, abitangaza.

Hari icyuma gipima indwara zo mu nda hatagombye gufatwa umusarani ndetse n’ikindi gipima indwara zo mu mutwe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa kane tariki 28/06/2012, umuyobozi wa Philips muri Afurika y’Uburasirazuba, Martien Druiven, yibukije ko miriyoni 80 z’abana ku isi bapfa buri mwaka bazira impamvu zishobora kwirindwa.

Izi mpfu ngo ziraturuka ku kutagira ibikoresho bihagije by’ubuvuzi bituma abana bapfa bavuka cyangwa abagore babyara, hamwe n’indwara zituruka ku ikoreshwa ry’ibintu byangiza ubuzima, nk’icanwa ry’ibiti n’ibikomoka kuri peterori ritera indwara z’ubuhumekero.

Druiven ati: “Nyamara nubwo natwe twishakira isoko ry’ibicuruzwa byacu, hari udutara turondereza umuriro w’amashanyarazi, tugatanga urumuri ruhagije, umuntu akirinda agatadowa gashobora gutera ubuhumyi n’indwara z’ubuhumekero”.

Philips ngo igiye gutangira ibiganiro byo kumvisha Ministeri y’Ubuzima kwemera ibikoresho byayo birimo imashini zipima indwara zinyuranye. Ibyo bikoresho ngo bikoresha ingufu nke, ubikoresha arabyikanikira iyo byangiritse, biraramba kandi byoroshye kubitwara.

Sosiyete ya Philips ivuga ko iramutse yemerewe ibikoresho byayo, ifite ibyo yajyana mu cyaro bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ndetse n’ibikoresho byikururira iyo mirasire y’izuba n’umuyaga akaba ari zo ngufu bikoresha.

Uretse ibyuma bikoreshwa mu buvuzi, ibindi bikoresho bikorwa na Philips birimo amatara akoresha amashanyarazi (incandescent lamps),ipasi, za kwiziniyeri, amaradiyo, za tereviziyo, n’ibindi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka