Army Week izatuma FARG yunguka miliyari eshanu

Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kiratangaza ko kizunguka amafaranga agera kuri miliyari eshanu kibikesheje ibikorwa bya Army week aho abaganga baturutse mu bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda bari kuvura abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu gihe cy’icyumweru inzobere z’abaganga b’abasirikare zizamara mu turere twa Rusizi na Nyamasheke zisuzuma zivavure ku buryo bugezweho abacitse ku icumu bityo amafaranga angana na miliyari eshanu FARG yari kuzakoresha mu kubavura azakoreshwa ibindi; nk’uko byatangajwe na Ruberangeyo Theophile, umuyobozi mukuru wa FARG.

Mu karere ka Rusizi, hari abacitse ku icumu 1150, naho mu karere ka Nyamasheke habarirwa abagera kuri 750, bose bafite ibibazo by’uburwayi, abandi bafite ubumuga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruberangeyo ashima minisiteri y’ingabo, n’ibitaro bya gisirikare ku bw’igikorwa cyo kuvura bazakorera abacitse ku icumu; nk’uko yabitangarije mu muhango wo gutangiza Army Week mu karere ka Nyamasheke wabereye ku bitaro bya Gihundwe tariki 25/06/2012.

Icyo gikorwa kizakemura ibibazo by’ubuzima abaturage bo muri utu turere bari bafite, cyane cyane bimwe byari byarananiranye, kuko abaganga baje ari inzobere mu ndwara zinyuranye; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, Brig. Gen. Aimé Ruvusha.

Nk’uko inshingano z’umusirikare za mbere ari ukurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo, Brig. Gen. Ruvusha yemeza ko umusirikare atarinda umutekano w’igihugu gifite abaturage bafite ibibazo by’ubuzima, akaba ari yo mpamvu abasirikare bafata n’indi nshingano yo kubungabunga amagara y’abaturage.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, yabasabye abaturage kwitabira iki gikorwa ari benshi kugira ngo aya mahirwe atabacika. Yanasabye kandi abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhamagarira abo bashinzwe kuyobora kwitabira iki gikorwa, kugira ngo hatazagira ucikanwa.

Ku munsi wa mbere w’iki gikorwa abaturage bari benshi ariko ngo umubare munini ntubateye ikibazo kuko bazajya bakora amasaha menshi (kuva mu gitondo kuzesa 18h00) nta kiruhuko ku buryo abazabagana bose bazakirwa, basuzumwe kandi bavurwe; nk’uko byemezwa n’ umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare, Col. Dr Ben Kalisa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka