Inkoko, inkwavu n’akarima k’igikoni bifasha mu kurwanya indwara z’imirire mibi

Ikigo nderabuzima cya Kirehe kiri mu karere ka Kirehe kirwanya imirire mibi cyorora inkwavu, inkoko hamwe no guhinga uturima tw’igikoni. Ibi bifasha abaturage bafite abana bafite indwara zituruka ku mirire mibi kongera kubaho neza.

Abana bari munsi y’imyaka itanu bagana icyo kigo bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwa amagi ndetse bagatoza ababyeyi kuyagurira abana babo mu rwego rwo kurwanya izi ndwara; nk’uko bisobanurwa na Dukuzumuremyi Narcisse, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kirehe.

Magingo aya ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite inkwavu 60 zifashishwa mu gukemura ikabazo cy’imirire mibi iba igaragara mu bana bari munsi y’imyaka itanu baza kwa muganga. Iki kigo kandi cyashyizeho n’uturima tw’igikoni mu rwego rwo guteraho imboga zitandukanye.

Mu mihigo y’umwaka wa 2011/2012, ikigo nderabuzima cya Kirehe cyabaye ikigo nderabuzima cyitwaye neza mu karere ka Kirehe mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu bigo nderabuzima.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka