Uretse kurinda SIDA, Prepex izatuma u Rwanda ruhangana n’ikibazo cy’ubukungu kiri ku isi

Dr. Lt. Col. Jean Paul Bitega, umuganga mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, akaba akuriye gahunda yo kwigisha gusiramura abagabo hakoreshejwe agapira bita Prepex, yagiranye ikiganiro na Kigali today, asobanura uburyo iki gikorwa kigenda, impamvu cyazanywe mu Rwanda, ndetse n’inyungu igihugu kigitezeho.

Dr Bitega (B) arasubiza ibibazo bya Simon Kamuzinzi (K) umunyamakuru wa Kigali Today.

Uko gusiramura mu buryo bwa Prepex bigenda

K: Mwadusobanurira ubu buryo bushya bwo gusiramura!

B: Prepex ni agapira kameze nk’impeta bambika igitsina cy’umugabo, bakagashyira aho uruhu rw’igitsina rwagenewe gukebwa rutangirira, mu rwego rwo kugirango gahagarike amaraso gutemebera muri urwo ruhu.

Iyo amaraso atajyamo, rwa ruhu rurapfa (ruruma).Nyuma y’iminsi irindwi umuntu bashyizeho Prepex agaruka kwa muganga bakamukuriraho ka gapira ndetse na rwa ruhu ruba rwamaze kuma; ubwo akaba arasiramuwe.

K: Ubwo se umuntu ntababara cyane?

B: Uretse ububabare buke cyane butarenza amasaha abiri nyuma yo gushyirwaho agapira, ubundi inyigo igaragaza ko gusiramurwa mu buryo busanzwe bitera ububabare bwikubye inshuro eshanu ugereranyije no gukoresha Prepex.

Prepex bamara kuyigushyiraho ukambara impantaro ugasubira mu mirimo yawe, mu gihe uwasiramuwe mu buryo busanzwe amara ibyumweru aryamye mu nzu, kandi yambara ibintu bitamutoneka.

K: Ni irihe tandukaniro hagati y’igitsina cyasiramuwe mu buryo busanzwe n’icyasiramuwe na Prepex?

B: Nk’uko ubona iyi photo y’igitsina cyasiramuwe na Prepex, nta ruhu rwagisigayeho, ndetse nta n’imiterere mibi gifite bitewe n’uko nta ndodo zigeze zijyaho, nk’uko biba bimeze ku basiramuwe mu buryo busanzwe.

Igitsina cyasiramuwe hakoreshejwe Prepex nta busembwa kigira bushobora guterwa n'indodo zikoreshwa mu buryo busanzwe bwo gusiramura.
Igitsina cyasiramuwe hakoreshejwe Prepex nta busembwa kigira bushobora guterwa n’indodo zikoreshwa mu buryo busanzwe bwo gusiramura.

Impamvu yo gutangiza gahunda ya Prepex mu Rwanda

K: Kuki umuntu agomba gusiramurwa, kandi agasiramurwa hakoreshejwe Prepex?

B: Inyigo yakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere ndetse na Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ubwayo, igaragaza ko umuntu usiramuwe agira amahirwe arenga 60% yo kutandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; mu gihe yaba aryamanye n’ufite ubwandu.

Ku kijyanye n’impamvu yo gusiramurwa na Prepex, mu mwaka w’2009 Ministeri y’ubuzima yahaye inshingano ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, zo gukora inyigo yafasha abantu kwitabira gusiramurwa mu buryo buboroheye, bugira vuba kandi bugatanga umusaruro mwinshi.

Inyigo imaze kurangira byagaragaye ko umuntu ashyirwaho agapira ka Prepex mu gihe kitarenga iminota itatu gusa, agarutse na none akagakurwaho mu gihe kitarenga iminota itatu gusa; mu gihe gusiramurwa mu buryo busanzwe bitwara iminota itari munsi ya 25.

Ngira ngo nawe urumva ko umubare w’abantu bashobora gusiramurwa na Prepex waba munini cyane ku munsi. Ubu buryo kandi ntibutuma umuntu ajyanwa mu cyumba cy’ibagiro, nta ndodo zikoreshwa, abasiramura ni abaforomo, ntibisaba ba dogiteri kuko ntabo dufite benshi mu Rwanda, ndetse nta n’ibinya usiramurwa abanza guterwa.

Ingaruka ku mibereho no ku bukungu u Rwanda rwiteze ku gikorwa cyo gusiramurwa na Prepex

B: Icya mbere ni uko wumvise ko dushobora gusiramura abantu benshi cyane mu gihe gito, bitadusabye amikoro ahambaye. Ibi rero biratugaragariza ko mu gihe inkunga itangwa na “Global Fund” izaba ihagaritswe, bitewe n’ikibazo cy’ubukungu cyugarije ibihugu bidutera inkunga, nta ngaruka zikomeye cyane tuzagira.

Byongeye kandi nakubwira ko Abanyarwanda bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bagera ku bihumbi 90 mu gihugu. Twakwishimira rero ko ayo ma miliyoni duhabwa n’abaterankunga aramutse ahagaritswe twaba tudafite umutwaro ukomeye cyane w’abababana n’ubwandu.

Ikindi kandi uzi ko gupfusha bibabaza cyane. Kuba rero umuntu ashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite ubwandu bwa SIDA, ntashobore kwandura ni amahirwe cyane.

Muri iki gihe u Rwanda rufite impfubyi n’abapfakazi benshi barimo aba SIDA, ku buryo gahunda ya Prepex iramutse yitabiriwe twava ku kigero cya 3% by’abantu bafite ubwandu mu Rwanda, tukagera byibuze kuri 1%.

K: Haba hari inyigo igaragaza umubare w’abantu badasiramuye mu Rwanda?

B: Inyigo ya Ministeri y’ubuzima ivuga ko hagati ya 85% na 90% by’abagabo cyangwa abahungu bose bo mu Rwanda badasiramuwe.

K: Mugeze ku mubare ungana ute w’abantu bamaze gusiramurwa hakoreshejwe Prepex?

B: Muri iki gihe turimo guhugura abakozi, abitabiriye gusiramurwa bamaze kugera ku 2300, kuva turangije inyigo yo gusiramura hakoreshejwe Prepex.

Mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka konyine tuzasiramura abagera ku bihumbi 10, mu gihe mu buryo busanzwe mu Rwanda hose twari tumaze gusiramura abangana n’uwo mubare mu gihe cy’amezi 18 yose.Urumva nawe inyungu tuzagira.

Intego Ministeri y’ubuzima ifite ni uko mu myaka ibiri iri imbere, abagera kuri miriyoni ebyiri bazaba basiramuwe. Mu myaka izakurikiraho haratekerezwa ko umwana uzajya avuka, azajya akebwa urureri, ahita anasiramurwa.
Impungenge

K: Ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku isi (nk’uko wabivuze) gikoresheje iyi gahunda yo gusiramurwa na Prepex, ese mwiteguye mute guhangana n’ingaruka tuzagira?

B: Nta mpungenge na nkeya tugomba kugira. Icya mbere ni uko tutagomba gutinya ibyo abandi batarakora, kuko tubigenje gutyo tudashobora gutera imbere.

Dr. Lt. Col. Jean Paul Bitega yerekana Prepex.
Dr. Lt. Col. Jean Paul Bitega yerekana Prepex.

Inyigo yarakozwe irambuye kandi yemezwa n’inzego zitandukanye za Leta n’iz’igenga zigize itsinda ryitwa Rwanda National Ethical Committee.

Byongeyeho ndetse, iyi nyigo twayifatanyije n’ikigo cya Amerika gitsura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti cyitwa FDA, kikaba cyaraduhaye uburenganzira bwo gusiramura hakoreshejwe Prepex.

Ubu nakubwira ko icyemezo tuzahabwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (WHO), turimo kugikozaho imitwe y’intoki.

Umusozo

Dr Bitega avuga ko gusiramura hakoreshejwe Prepex bitazaba impamvu yo kwirinda SIDA no guhangana n’ikibazo cy’ubukungu gusa bitewe n’igabanuka ry’inkunga, ahubwo ko Abanyarwanda bagiye kubona imirimo ari benshi.

Avuga ko mu gihe abaforomo bafite diporome za A2, ndetse n’abapolisi n’abasirikare bazaba bahuguwe, bazajya gusiramura hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Ubu ibihugu bimaze kwemeza ko bizahugurwa n’Abanyarwanda kuri gahunda yo gusiramurwa na Prepex ni Zimbabwe, Tanzania, Uganda, hakaba n’ibindi birimo kuza kubaza iby’icyo gikorwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ikigikorwa nikiza cyane
Cyo kwisiramuza ukoresheje
Prepex

Cyiranshimishije ahubwo muzakedereze santre de sante zitwegereye banabitangarize

Abaturage babimenye abazasira murwa nibo benshi kurenza abakatwa (uburyo busanzwe)

Murakoze bagangabeza mutwitaho umunsi kuwundi.

Pierre yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

imboroidasiramuye.iryoshaigituba.impamvuntarisiramuzanararyoherwaganonewapi

thasie yanditse ku itariki ya: 10-06-2018  →  Musubize

OK.Kwisiramuza Ni ngombwa kandi nibyiza rwose.Ahubwo se kubigo nderabuzima hose bafite ziriya prepex kuburyo byajya birahakorerwa?Murakoze .

Daniel yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

mu bushakashatsi nagiye nkora bwangaragarije ko hari impamvu ebyiri nyamukuru zatumaga abantu basiramurwa:
iya mbere ni uko bangaga ko abahungu babo bishora mu busambanyi cyane kuko iyo usiramuye ukarongora byanze bikunze urababara ntiwongere. icya kabiri ni uko muri biriya bihugu byo muri nord ouest biri mu butayu kubona amazi yo gukaraba byari ikibazo bigatuma bisiramuza mu rwego rwo kwirinda umwanda.

none rero inama najyira abantu ni uko bakwisiramuza badatekereza ko bizabarinda ubwandu ahubwo ari uburyo bwiza bwo kwirinda imyanda ishobora kudukururira indwara zitandukanye. murakoze

yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Njye nabonye imbora isiramuye ibangufi !

HUGUES yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Mugisha ibyo avuze birasobanutse kuko igitsina kidasiramuye kibobera cyane (kuri le grand cg umutwe w’imboro.Mfite ubuhamya nahawe n’umuyisiramukazi twabikoze(...) arambwira ngo yangaga kuryamana n’abakafiri (badasiramuye!) ariko arumva itandukaniro rinini cyane mu buryohe, ngo kuko igitsina cy’umugabo gisiramuye kiba cyumye cyane umutwe rimwe kiakaba uttitonze cyagukomeretsa ukanandura. Gusa benshi ngo bakunda izisiramuye iyo ari abakobwa bakunda kunyazwa kuko biba ari ugukubitarugongo..aha bigakenera igitsina cy’inkoni...ni ukwitonda rero abakizibitseho zidasiramuye...!!!!

salo yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Rwose iyi initiative ni iyo gushimirwa na buri wese. Ariko impungenge mfite ni iyi: uburyo bukoreshwa bavuga ko ubu buryo burinda kwandura VIH/SIDA njye mbona atari bwo. njye mbona uburyo babivuga bizatuma abantu bishora mu busambanyi ngo ngaho ntibazandura SIDA.Mbona ari nko gutanga uburenganzira ngo abantu bishore mu busambanyi. Mutekereze ukuntu abantu bishoraga mu busambanyi mbere yo gusiramurwa n’uko bazajya bawishoramo nyuma yo gusiramurwa!! icyifuzo cyanjye ni uko iyi gahunda yakomeza ariko bakareka kuvuga ko ituma abantu batakwandura VIH kugirango bakomeze bajye bayitinya. Murakoze

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Rwose iyi initiative ni iyo gushimirwa na buri wese. Ariko impungenge mfite ni iyi: uburyo bukoreshwa bavuga ko ubu buryo burinda kwandura VIH/SIDA njye mbona atari bwo. njye mbona uburyo babivuga bizatuma abantu bishora mu busambanyi ngo ngaho ntibazandura SIDA.Mbona ari nko gutanga uburenganzira ngo abantu bishore mu busambanyi. Mutekereze ukuntu abantu bishoraga mu busambanyi mbere yo gusiramurwa n’uko bazajya bawishoramo nyuma yo gusiramurwa!! icyifuzo cyanjye ni uko iyi gahunda yakomeza ariko bakareka kuvuga ko ituma abantu batakwandura VIH kugirango bakomeze bajye bayitinya. Murakoze

ukurikuraryana yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Nanjye mfite ikibazo nshaka kubagezaho. Iyo umuntu ashaka kwisiramuza akaza i Kanombe mushobora kumufasha? Ni amafaranga angahe?

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

I kibazo mfite, umuntu ashobora gusiramurwa akoresheje ubu buryo arwaye diabete?

yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

I kibazo mfite, umuntu ashobora gusiramurwa akoresheje ubu buryo arwaye diabete?

mugisha samuel yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Mbaze:Uretse kwirinda SIDA, Ese hari itandukaniro mu gukora imibonanon’umuntu usiramuye n’udasiramuye? Ndavuga niba biryoha cyane iyo umuntu asiramuye. Kuko hari Dr umwe wambwiye ko kwisiramuza bituma umukobwa ataryoherwa n’imibonano. Yagize ati:iyo winjiza igitsina mu cy’umukobwa , kariya gahu gakomeza kitsirita mu nyanya ndangagitsina y’umukobwa akarushaho kumva aryohewe kuko n’ubundi ukora imibonano mpuzabitsina wese agahu kikuraho kakegera ruguru(gutinuka)noneho umutwe wayo ukaba worohereye kurusha uw’igitsina gisiramuye. Kuko usanga kimeze nk’igikomeye cyane. Abakobwa benshi bakunda imboro zidasiramuye .Iyo bakora caresses barazitinura bikabashimisha.

Claire yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka