Umuyobozi wa OMS mu karere ari mu Rwanda

Dr Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 09-13/06/2012.

Akigera mu Rwanda, Dr Luis Gomes yatangaje ko bimwe mu bimugenza birimo umubano u Rwanda rufitanye na OMS mu kwimakaza umuco wo kwita ku buzima hagamijwe kugendera ku ntego z’ikinyagihumbi mu iterambere.

Mu ruzinduko rwe, Dr Luis Gomes Sambo azashobora guhura n’inzego zitandukanye zishinzwe ubuzima mu rwego rwo kongera umubano uyu muryango ufitanye na Leta y’u Rwanda mu kwita ku buzima.

Uretse guhura na Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga hamwe n’ibigo by’ubuzima mu Rwanda, biteganyijwe ko Dr Luis Gomes Sambo azahura n’abayobozi b’ibigo byita ku buzima birimo Kaminuza nkuru y’ u Rwanda, ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali (KHI), ishuri rikuru ryigisha ubuzima rusange (SPH), Medical Research Center/RBC na Research Ethic Committee.

Mu rwego rwo kumenya uburyo u Rwanda rumaze guteza imbere urwego rw’ubuzima kugera mu nzego zo hasi, biteganyijwe ko umuyobozi wa OMS mu karere azasura ibitaro bya Nyamata agahura n’abajyanama b’ubuzima, hamwe no kwirebera uburyo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ifasha abantu mu kwivuza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka