Ibitaro bya Kinazi byatangiye kwakira abarwayi

Ibitaro by’akarere ka Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi, tariki 28/05/2012, byatangiye kwakira abarwayi babituriye harimo abo mu murenge wa Kinazi, Ntongwe na Mbuye.

Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo gucumbikira abarwayi basaga 300 bubatswe ku nkunga ya Leta hagamijwe kwegereza abaturage imibereho myiza y’icyerekezo 2020.

Ibitaro bya Kinazi byafunguye imiryango bifite abaganga 7, abaforomo 19 n’ababyaza 11 ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko izakomeza kongerera ubushobozi ibi bitaro bya Kinazi harimo abakozi ndetse n’ikoresho bitandukanye, hagamijwe guha serivise nziza ababigana.

Itangizwa ry’ibi bitaro ni gahunda nziza ya Leta yo kuzamura serivise nziza z’ubuzima zihabwa abaturage; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho.

Minisitiri w’Ubuzima kandi avuga bashimishijwe cyane na Peresida Paul Kagame wateye inkunga umushinga wo kubaka ibi bitaro, dore ko ari nawe wari warabyemereye abaturage b’akarere ka Ruhango ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2009.

Abaturage batuye agace k’Amayaga ibi bitaro biherereyemo, bavuga ko bashimira cyane Perezida Paul Kagame ubaruhuye ingendo bajyaga bakora bajya kwivuriza ku bitaro bya Kabgayi n’ibya Ruhango biri kure yabo. Amayaga atuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 286.

Ibi bitaro bitangiye imirimo yabyo nyuma y’uko bisuwe na Perezida Paul Kagame tariki 16/04/2012. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko haramutse nta gihindutse ibi bitaro byafungurwa ku mugaragara mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Byari bitaganyijwe kandi ko tariki 31/05/2012 minisitiri w’ubuzima agenderera ibi bitaro kugira ngo arebe imitangire ya serivise yabyo ihabwa abatangiye kubigana.

Ubwo yasuraga ibi bitaro, Perezida Paul Kagame nawe yijeje abaturage ko we ubwo bizamuhagurutsa akazaza kwirebera serivise ibi bitaro biha abo byubakiwe.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

We are so glad to thanks for H.E.ntacyo atazadukorera nitugira ubuzimabwiza,tuzakora dutezimbere igihugu. nziko aribyo yifuza.we want customer care maze umurenge wacu utere imbere.thx

Emmy petit TUYISENGE yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ni byiza cyane imvugo ikomeje kuba ingiro mu Rwanda rwa Gasabo.

Mukomereze aho rwose!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka