Umuyobozi wa OMS mu karere yashimye gahunda nshya yo gusiramura ikorwa n’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe

Dr. Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima (OMS) uri mu Rwanda, yashimye imikorere y’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byatangije gahunda yo gusiramura umuntu atabazwe ku rwego rw’isi.

Nyuma yo gutemberezwa ahakorerwa igikorwa cyo gusiramura umuntu nta kinya cyangwa icyuma bamukojejeho, Dr Sambo n’intumwa ayoboye bagaragaje ko iki gikorwa kizakemura ikibazo cyo gusiramura mu bantu benshi, banashimira ibi bitaro ku bw’iyo gahunda byatangije.

Muri urwo ruzinduko bakoze tariki 12/06/2012, Dr Sambo n’itsinda bari kumwe basobanuye ko iyo gahunda ari imwe mu zikomeje gutuma u Rwanda rurangaza imbere ibindi bihugu mu gice cy’ubuzima.

Banasabye ibi bitaro gukora uko bishoboye kugira ngo iyi gahunda isakare mu gihugu hose. Ibi byanagarutsweho n’umwe mu bari bamaze kwisiramuza, wavuze ko yasanze ari uburyo bworoshye kandi budateza ibindi bibazo.

Akuma kitwa Pre Pex gakoreshwa mu gusiramura ariko umuntu ntacike igisebe.
Akuma kitwa Pre Pex gakoreshwa mu gusiramura ariko umuntu ntacike igisebe.

Ubu buryo bwo bushya bwo gusiramura bumaze imyaka butangijwe mu Rwanda bwatumye impanuka zishingiye ku gusiramura zigabanuka, kuko hakoreshwa agapira kazirikwa ku gitsina nyuma y’icyumweru bagakuraho kakavanaho n’uruhu rw’inyuma; nk’uko byatangajwe na Lt. Col. Jean Paul Bitega ukuriye gahunda yo gusiramura mu biraro bya Gisirikare bya Kanombe.

Hakoreshejwe ubu buryo, hamaze gusiramurwa abagera ku 2300 hakiyongeraho n’abandi bane basiramuwe tariki 12/06/2012. Dr Sambo yagiriye inama ibi bitaro kurushaho kwitondera uburyo bikorwamo kugira ngo birinde ingaruka zishobora kuza nyuma yo kwisiramuza.

Kugeza ubu hari gahunda yo guhugura abazahugura abaforomo bazabikora ku rwego rw’igihugu hose, nk’uko Lt. Col. Bitega yakomeje abivuga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta kintu kiza nkabyo. Gusa nabonye bizirana no gushyukwa bikabije, wumva igitsina kigiye gucikamo 2. Sha uwumva yifuza kubikora namurangira iyo systeme kuko iyari isanzwe yakwangiza mba nkuroga. Murakoze

oki yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ubwo se icyumweru cyose ntuba ntubabara kweli !

yanditse ku itariki ya: 17-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka