Umuntu wavugaga ko yakize SIDA aracyagaragaza ibimenyetso byayo

Umunyamerika witwa Timothy Brown yamenyekanye nyuma yo gutangariza isi yose ko ari we muntu wa mbere wakize icyorezo cya SIDA ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amaraso ye akigaragaramo virusi itera iyo ndwara.

Mu cyumweru cyarangiye tariki 17/06/2012, inzobere yitwa Pr. Steven Yukl ikora muri kaminuza ya San Francisco muri Amerika yatangarije mu nama mpuzamahanga ihuza abahanga mu bya siyansi yabereye muri Espagne ko hari ibimenyetso bigaragaza ko agakoko gatera SIDA kacyiri mu maraso ya Brown.

Yukl yabisobanuye muri aya magambo: “Ntidushobora kwemeza ko aho bigeze aha ko Brown yakize neza indwara ya SIDA”.

Dr. Alain Lafeuillade, inzobere y’icyamamare mu bushashatsi bw’icyorezo cya SIDA yemeza ibyagezweho na Yukl y’uko mu maraso ya Timothy Brown hakigaragaramo udukoko dutera Sida.

Lafeuillade yagize ati: “ Uwitwa umurwayi wakize SIDA wa Berlin aragaragaza ibimenyetso bw’uko agifite virusi ya SIDA mu mubiri we. Ibyo bituma twibaza niba Brown yarongeye kwandura SIDA akaba ashobora no kwanduza abandi.”

Uyu mugabo uhimbwa akazina ka “Le patient de Berlin” yavumbuweho agakoko gatera SIDA mu mwaka w’i 1995. Nyuma y’aho abaganga bamwongereye inyangingo z’umuntu ufite ubudahangarwa bw’agakoko ka SIDA mu mwaka wa 2006 yahise ahagarika imiti igabanya ubukana bw’agakoko ka SIDA kuko yari yizeye ko yakize icyo cyorezo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka