U Rwanda rwakiriye inama y’ihuriro ry’amalaboratwari ku rwego rw’akarere

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itanu, ihuje abakuriye ibigo by’amalaboratwari mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba. Inama igamije guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye bwa buri gihugu kigize aka karere.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 25/06/2012, igamije kureba uburyo amalaboratwari yo muri aka karere yatera imbere mu mikorere no gutanga ibisubizo byizewe; nk’uko Dr. Colin Karema, uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo k’Iguhugu gishinzwe kurwanya malariya, abitangaza.

Yagize ati: “Umukozi wo muri laboratwari agomba kuba ajijutse umuganga akamwizera, tukareba niba ibyo umuganga yizera bihuje n’ibyo laboratwari yatanze”.

Dr. Karema avuga ko uyu mushinga ugamije guhuriza hamwe amalaboratwari yo mu bihugu bigize aka karere, unagamije kuzifasha kubona ibyemezo mpuzamahanga by’ubuziranenge ku bisubizo bitanga.

Kubera ko amalaboratwari menshi yo muri ibi bihugu afite ikibazo cy’abakozi bacye kandi abenshi nta bumenyi bafite, uyu mushinga watangiye gahunda yo gufasha izigera kuri 31 zatoranyijwe kwiyubaka.

Ibice byibanzweho mu kwiyubaka ni ibikorwaremezo bikenerwa mu malaboratwari, kubaka ubumenyi ngiro no guhugura abakozi; nk’uko Dr. Karema yabitangaje.

Dr. Anita Asimwee uyobora ikigo k’Igihugu cy’Ubuvuzi (RBC), yavuze ko iyi nama yateraniye mu Rwanda kubera inshingano rwahawe zo kwita ku Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT), ndetse n’ubunanaribonye u Rwanda rwagaragaje mu kubika ibikoresho n’imiti.

ECSA-HC (East Central and Southern Africa – Health Community) ni umuryango uterwa inkunga na Banki y’Isi washinzwe mu 1974 ariko utangira muri aka karere mu mwaka w’2010. U Burundi nibwo bwinjiyemo bwa nyuma mu kwezi kwa 04/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka