Abajyanama b’ubuzima bahawe amagare mu rwego rwo koborohereza ingendo

Abajyanama b’ubuzima bakorana n’ikigo nderabuzima cya Mayange, mu karere ka Bugesera, bahawe amagare 89, mu rwego rwo kuborohereza urugendo bajya mu baturage.

Ayo magare banayahawe kugira ngo abafashe no zindi gahunda zitandukanye z’ubuzima, nk’uko byemezwa na Félicien Rwagasore, Umuhuzabikorwa w’ubuzima mu mushinga Millenium Villages watanze iyi nkunga, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2012.

Yagize ati: “Kuborohereza ingendo ntibitangiye ubu, ahubwo amagare yari yaratanzwe na mbere ku ngo zitandukanye, abayahawe ubu bakaba ari abacikanywe”.

Umwe mu bahawe ayo magare witwa Caritas Nkundamariya, avuga ko kuba babonye uburyo bwo kuborohereza bizatuma akazi bashinzwe kihuta kurushaho. Ati: “Nakoraga nta nyoroshyangendo, ariko noneho ubwo nyibonye akazi kazihuta”.

Ikigo nderabuzima cya Mayange kimwe n’ibindi bigo nderabuzima gikorana n’abajyanama 140, barimo abo bita “Binomes”.

Muri bo hari abapima abana mu mikurire, abapima indwara bagatanga n’imiti, abaherekeza ababyeyi n’abafasha mu mibereho isanzwe y’abaturage.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka