Ingabo z’igihugu zirishimira ko zarengeje igipimo zari zihaye mu cyumweru cy’ubuvuzi

Iminsi ibiri mbere y’uko icyumweru cy’ingabo z’igihugu cyahariwe gutanga ubufasha mu buvuzi, yageze imibare y’abaturage bahawe ubwo buvuzi ugeze ku 12.232. umubare urenze intego y’ibihumbi 10 bari bihaye ubwo batangiraga.

Imibare itangwa n’Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), yerekana ko kugira ngo ibyo bigerweho ari imikoranire myiza yaranze abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’ikipe y’abaganga b’ibi bitaro.

Kuva iyi gahunda yatangira tariki 25/06/2012, abantu bayitabiriye ari benshi banashima uburyo abaganga babagabanyirije urugendo bari gukora bagana ku bitaro bashaka impuguke i Kigali cyangwa i Huye.

Muri abo baturage hari abashoboraga gukora urugendo rw’amasaha atandatu, baturutse i Rusizi baje i Kigali kureba abaganga iyo iyi kipe itabageraho.

Ubuvuzi bwatanzwe muri iki cyumweru, bwari bwiganjemo kugorora amagufa, kubaga, kuvura amaso, kuvura ababana n’ubumuga, kuvura indwara z’uruhu, gucisha abantu mu cyuma no kwita ku bagore.

Abaganga b’ibi bitaro bya Gisirikare bageze mu turere twa Bushenge, Kibogora na Karengera byo mu karere ka Nyamasheke n’ibitaro bya Gihundwe, Nkanka, Muganza, Mibirizi na Bweyeye byo mu karere ka Rusizi.

Igikorwa bagikoze muri gahunda yo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge n’imyaka 18 rumaze rwibohoye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningombwa ku discipline zatojwe iyiba nuturere twa yoborwaga n’abasirikare ntabibazo babonekamo

paul gakuba yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka