Amaze ukwezi kurenga akorera ubushake mu kuvura indwara z’ababyeyi

Dr.Ndekezi Consolate, umuganga w’umunyarwanda uba mu Bufaransa amaze mu Rwanda igihe kirenga ukwezi akorera ubushake mu bitaro bya Ruhengeri aho afasha abaganga bo muri ibyo bitaro kuvura zimwe mu ndwara zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi.

Dr.Ndekezi ni umuganga w’inzobere (spécialiste) mu bijyanye no kubyaza ndetse no kuvura indwara zitandukanye z’ababyeyi, ibyo bita mu gifaransa “gynéco-obsthetrique”. Yashyizwe mu bitaro bya Ruhengeli kuko haba umuganga w’inzobere umwe gusa abandi bakaba ari abaganga basanzwe (médecins généralistes).

Ubwo yari ari mu bitaro bya Ruhengeri yabashije kubyaza ababyeyi batandukanye ababaze (ceasarienne) mu buryo butari korohera abaganga batabizobereyemo. Ibyo yakoraga byose yabaga ari kumwe n’abaganga basanzwe akaberekera uko babigenza dore ko bamwe ari n’ubwa mbere bari babibonye; nk’uko Dr.Ndekezi yabosobanuriye Kigali Today.

Dr.Ndekezi avuga ko ibitaro bya Ruhengeri bikeneye abaganga benshi bazobereye mu kubyaza. Ibyo bitaro bishobora kubyaza abagore bagera kuri 400 ku kwezi ku buryo usanga abaganga basanzwe bakora cyane.

Mu bitaro bya Ruhengeri harimo abaganga bashobora kubyaza ababyeyi batandukanye bababaze ariko hari igihe bashobora guhura n’ikibazo (muri uko kubaga ababyeyi), gisaba ko haboneka umuganga w’inzobere kugira ngo gikemuke byihuse; nk’uko Dr.Ndekezi abihamya.

Dr.Ndekezi yafashije ibitaro bya Ruhengeli cyane

Dr. Pio Uwiragiye umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko Dr.Ndekezi Consolate yabafashije cyane.

Abisobanura muri aya magambo: “…yaradufashije kuko hari abarwayi bari bakeneye kubagwa, aradufasha mu kubabaga. Hari abandi barwayi baba bivuza indwara zirimo kutabyara, nk’abantu baba bafite ibibyimba mu nda akadufasha kubimenya no kubibaga”.

Iyo haje abaganga nk’abo b’inzobere bavura indwara zitandukanye birafasha cyane. Ibyo bitaro nta bene abo baganga bifite kuko ari ibitaro by’akarere gusa (hopital de district); nk’uko Dr. Pio Uwiragiye akomeza bisobanura.

Agira ati “iyo tubonye rero umuntu uje (umuganga w’inzobere), aradufasha kuvura abo barwayi ubundi batuganaga tudafite ubushobozi bwo kubavura, noneho aho kugira ngo bajye i Kigali bakaba bavurirwa hano”.

Ibyo Dr Ndekezi yakoraga byose yabaga ari kumwe na bamwe mu baganga bo mu bitaro bya Ruhengeri abigisha uko bikorwa.
Ibyo Dr Ndekezi yakoraga byose yabaga ari kumwe na bamwe mu baganga bo mu bitaro bya Ruhengeri abigisha uko bikorwa.

Iyo mu bitaro bya Ruhengeli hajemo umuganga w’inzobere yigisha abaganga b’aho bakazamura ubumenyi. Dr, Pio agira ati “…adufashiriza n’abaganga (généralistes) kuko arabigisha, akabafasha kuzamura ubumenyi ku buryo bimwe byajyaga byoherezwa i Kigali bashobora kubikorera hano (mu bitaro bya Ruhengeli”.

Dr. Pio Uwiragiye avuga ko ibitaro bya Ruhengeri bikeneye kongererwa abakozi bafite ubushobozi (abaganga) kuko usanga kuri ubu umuganga umwe avura ku munsi umwe abarwayi bagera kuri 70.

Akomeza avuga ko Minisiteri y’ubuzima iri kubafasha kugira ngo ibitaro bya Ruhengeri bibe ibitaro by’intara. Nibiba iby’intara bizagira abaganga b’inzobere benshi bityo bijye byakira abarwayi baturutse mu yandi mavuriro.

Dr. Pio asaba ko icyo gikorwa cyakwihutishwa kuko abarwayi bakomeza kwiyongera. Yongera ho ko ibitaro bya Ruhengeli bikeneye kongererwa inyubako ndetse n’ibikoresho.

Hazaza n’abandi baganga b’inzobere b’abakorera bushake

Dr.Ndekezi Consolate yaje mu Rwanda, tariki ya 04/06/2012, k’ubw’ubushinga uterwa inkunga na IOM (International Organization Migration), MIDA (Migration for development in Africa), Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda. Azasubira mu Bufaransa tariki 28/06/2012.

Uwo mushinga ugamije kuzana mu Rwanda abaganga b’abakorera bushake b’abanyarwanda (cyangwa se batari n’abanyarwanda) b’inzobere baba hanze (diaspora) kugira ngo baze bafashe kuvura abanyarwanda mu mavuriro atandukanye ariko mu gihe gito.

Yves Frank Kaza ukuriye uwo mushinga muri IOM avuga ko abo baganga iyo bagejejwe mu Rwanda bajyanwa mu bitaro bakenewemo cyane. Igihe gito bashobora kumara mu Rwanda ni ukwezi kumwe bagahita basubira mu bihugu bakoreramo.

Dr Ndekezi ni umuganga w'inzobere usanzwe akorera umwuga we mu gihugu cy'u Bufaransa.
Dr Ndekezi ni umuganga w’inzobere usanzwe akorera umwuga we mu gihugu cy’u Bufaransa.

Kuri ubu mu Rwanda hamaze kugera bene abo baganga batatu barimo Dr.Ndekezi Consolate wakoreraga mu bitaro bya Ruhengeli, naho abandi babiri, umwe akorera mu bitaro bya Kabgayi, undi agakorera mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare.

Hari n’abandi bazaza, kuko hateganyijwe kuza abagera kuri 15. Abo baganga b’abakorera bushake bagenerwa amafaranga ya tike, ayo kwikenura ndetse bakanakodesherezwa hoteli yo kubamo mu gihe bari mu kazi; nk’uko Yves Frank Kaza yabitangaje.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari ubajije uko yatanga ubusaidizi nka volunteer, ndumva aho kubaza hano kuri website yabaza embassy aho ari mu bubiligi batanga ibisobanuro n’ubufasha kuruta uko yabibona hano.
Nizereko bizagukundira, dukunda amaboko aza kubaka urwacu. Komera.
You can visit http://www.ambarwanda.be/ to locate our embassy in Belgium

Mugasa yanditse ku itariki ya: 1-07-2012  →  Musubize

Twifuzaga kubabaza, nk’abantu b’aba social workers(travailleurs socials), tutari abaganga kandi twifuza kugira contribution dutanga ku Rwanda ko tuziko abantu bafite ibikomere bitandukanye hari icyo mwadufasha tukaba twaza gukora volontariat??mba mu gihugu cy’u Bubirigi.Murakoze!

yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka