U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso

Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (NCBT) kiri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uzaba tariki 14/06/2012, ukazaba n’umwanya wo gushimira abantu batanga amaraso, banakangurira abandi kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso.

Buri mwaka isi yose yizihiza uyu munsi binyuze mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro ndetse n’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso ku bushake, niyo mpamvu abayatanga batagomba kwibagirana; nk’uko bitangazwa na Alexia Mukamazimpaka ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso.

Ati: “Umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ni umunsi twizihiza buri mwaka tukanashimira abatanga amaraso ku ndembe ziyakeneye”.

Mukamazimpaka ariko avuga ko ubwitabire bw’abatanga amaraso mu Rwanda butiyongera, kuko ku kigereranyo ku munsi bakira abantu 10 mu mujyi wa Kigali, naho hanze yayo bakakira abatarenga batanu ku munsi.

Abantu bagiye batanga amaraso nibura kabiri mu mwaka nibwo intego yo kugira amaraso ahagije mu bubiko yagerwaho. Uyu mwaka biyemeje kugeza ku dushashi ibihumbi 40. Ni ukuvuga ko buri muntu atanga agashashi kamwe gapima mililitiro 4.5.

Mukamazimpaka asobanura uko gutanga amaraso bikorwa.
Mukamazimpaka asobanura uko gutanga amaraso bikorwa.

Zimwe mu mbogamizi iki kigo gihura nazo ni abantu baza gutanga amaraso batubahirije ibisabwa kugira ngo umuntu abe yatanga amaraso, nk’uko Mukamazimpaka yakomeje abitangaza.

Yatanze urugero rwa bamwe mu bantu bashobora kuza bakabeshya mu gihe gishize barwaye malariya, cyangwa bakoze imibonano mpuzabitsina, bikaba byajijisha umuganga akakira amaraso afite ikibazo.

Impamvu batakira umuntu umaze amezi atari munsi y’atatu akirutse malariya ni uko amaraso ye nta basirikare bahagije baba barimo, umuntu wasambanye we ashobora kuba afite ubwandu bwa SIDA mu maraso butaragaragara.

Uyu munsi ngarukamwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Buri muntu utanga amaraso ni intwari”, uzizihirizwa mu ntara y’Iburengerazuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyarwanda namwe nshuti z’u RTwanda,muze mwese dutange amaraso kugira ngo tubashe gutabara bagenzi abcu bari mu kaga baterwa n’indwara zibugarije.uyu munsi nibo ejo ni njye cyangwa wowe.Umubiri ubyara udahatse mwa bantu mwe.
Njyewe ndifuza nibura kuzahagarika gutanga amaraso nimara kuzuza inshuro mirongo itanu(50times).Hamwe no gufashwa n’Imana kandi ibi mbifitiye icyizere,kuko n’ubundi inshuro 25 maze kugeraho n’Imana yazinshoboje;shimwa Mana!!!

Thierry T.Mbarubukeye yanditse ku itariki ya: 11-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka