Umuti wa SIDA utegerejwe tariki 14/09/2012 ariko impaka n’amakenga biraruta icyizere...

Abaturage babarirwa muri za miliyoni nyinshi bategejere tariki ya 14/09/2012 kuko aribwo hazemezwa burundu niba umuti witwa Truvada ufite ubushobozi bwo kuvura no kurinda icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose.

Umuti Truvada wamenyekanye mu 2010 ubwo inzobere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekanaga ko Truvada ishobora kurinda abantu kwandura agakoko gatera SIDA uramutse ukoreshwejwe nk’urukingo.

Icyo gihe hari hashize imyaka itatu Truvada ikoreshwa mu igeragezwa, ubwo abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina kenshi bawugeragerezwagaho bikaza kugaragara ko ugabanya ubwandu ku gipimo cya 42% mu bagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, naho ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina hagati y’abafite ibitsina bitandukanye, abagabo n’abagore, ubwandu bwagabanutseho 75%.

Aba bakoreweho ubushakashatsi babaga barimo umwe muzima ukorana imibonano n’undi wamaze kwandura SIDA.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) biravuga ko muri Gicurasi 2012 impuguke zemeje ko abantu batarandura bashobora kujya banywa uwo muti buri munsi, bakaba babasha gukora imibonano batikanga kwandura.

Benshi mu baganga n’amashyirahamwe y’abanduye agakoko gatera SIDA ariko babyamaganiye kure, bavuga ko bishobora gutuma abantu bishora mu mibonano idakingiye, bituma inzego z’ubuvuzi muri Amerika zisaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse buzamara impaka zose kuwa 14 Nzeli uyu mwaka.

Ababikurikiranira hafi baravuga ko hari amahirwe menshi ko uwo muti wazemezwa nk’urinda ukanavura icyorezo cya SIDA.

Uyu muti utegerejweho icyizere na benshi mu barwayi n'abatinya SIDA.
Uyu muti utegerejweho icyizere na benshi mu barwayi n’abatinya SIDA.

Uyu muti wakozwe mu mwaka wa 2004 n’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Gilead Sciences Inc kiba i California muri Amerika, kiwukora kivanze ubushobozi bw’imiti ibiri yitwa Emtriva na Viread isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ubukana bw’abamaze kwandura SIDA.

Bamwe mu baganga muri Amerika batangiye kujya bandikira abagana Truvada nk’umuti warinda abantu kwandura SIDA, ariko impaka n’amakenga kuri uwo muti bikomeje kwiyongera n’ubwo icyizere cy’abawukoze ndetse n’abarwayi bumva babona umuti ubavanayo nacyo ari cyinshi.

Abarwayi benshi bavuga ko hakwiye kurebwa neza iby’uwo muti ngo hato utazavaho utera benshi kwirara no kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ngo ngaho umuti warabonetse.

Bamwe ndetse mu banduye SIDA barasaba bakomeje ko uwo muti wakwamaganwa kandi ukavanwa ku isoko mu maguru mashya kuko batifuza ko hagira abandi bantu bandura babitewe no kwiringira uwo muti utaremezwa 100% ko urinda ukanavura.

Kugeza ubu uburyo bwizewe bwo kwirinda ku isi yose ku bakora imibonano mpuzabitsina ni agakingirizo kazima kandi gakoreshejwe neza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turategereje ahaaaaaaa ?

em yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

uyu muti se wavumbuwe ?mbese murwo imisozi igihumbi uzahagera muri kangahe?nifurijeburi muntu ko wazaburiweseyashyobora kuwigurira cg rama zikawishyura.ahaa!!!!isi yose yakize.

minani gilbert yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

mu Rwanda nturahagera se???

huum yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

uyu turawunywa ye!

igihe yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka