Laboratwari y’Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe yashyizwe mu bihangange ku mikorere inoze

Imikorere n’ibikoresho bya Laboratwari y’Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe, byayishyize ku rwego rw’inyenyeri Enye, bituma iza mu bihangange mu mikorere mu gutanga ibisubizo yizewe ku rwego rw’isi.

Iki gice kiri mu bigize Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe kibashije kugera kuri uyu mwanya udafite na henshi muri Afurika, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize uru rwego rwari rukiyubaka nta nyenyeri n’imwe rufite.

Umuyobozi w’iki gice, Capt. Anthere Murangwa, yatangaje ko mu 2010 ubwo batangiraga gahunda yo kubahiriza ibisabwa kugira ngo laboratwari yemerwe ku rwego rw’isi, byasaga nk’inzozi.

Yavuze ko uretse ubwitange bw’abakozi n’amahugurwa bagiye bahabwa, Ubuyobozi bw’ibitaro nabwo bwabafashije kubashakira ibikoresho bigezweho ndetse n’ahantu haberanye na Laboratwari.

Ati: “Twatangiye mu 2012 nta nyenyeri dufite, muri uyu mwaka tubonye inyenyeri Enye, intego twihaye ni ukugeza ku nyenyeri Eshanu”.

Abakozi b'iyi Laboratwari bashimiwe umurava bakoranye, bakayigeza ku yind ntera.
Abakozi b’iyi Laboratwari bashimiwe umurava bakoranye, bakayigeza ku yind ntera.

Col. Ben Karekezi uyobora ibi bitaro, iki gice nicyo kibimburiye ibindi kuko bihaye icyerekezo cyo kuba intangarugero mu gutanga serivisi nziza. Yongeyeho ko bizanaha ikizere abagana ibi bitaro kuko bazajya baza bahizeye.

Gusa yaburiye abakozi b’iyi laboratwari kutirara, bagaharanira kugera kunyenyeri eshanu ari nazo za nyuma.

Iyi laboratwari yabimburiye izindi zwakoreweho isuzuma icyarimwe, arizo iy’i Bitaro bya Faycal, CHUB, CHUK na Laboratwari y’Icyitegererezo y’Igihugu (NRL).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndemeranya n’abahaye iyi Laboratwari inyenyeri 4 barazikwiye. Mu bihe byashize nigeze kujyanayo mushiki wanjye ufite imyaka iri hafi ya 60 nihebye nzi ko aribupfe kuko yagombaga kubagwa. Bamubaze neza tumarayo iminsi 2 turataha ubu ni muzima arasabira Ibitaro bya kanombe ku Mana.Mbabwize ukuri aho kwirukira Faysal wajya i Kanombe. Bravo

yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka