Banki ya Kigali irashaka abagore 25 iha inguzanyo izishyurwa nta nyungu

Banki ya Kigali (BK) yateguye irushanwa rizwi nka ‘BK-Urumuri’ rigiye kuba ku nshuro ya kane, kuri iyi nshuro umwihariko ukaba ari uko hazahatana ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori. Iryo rushanwa ryatangijwe tariki 18 Werurwe 2020, rikaba rigamije gushakisha ba rwiyemezamirimo b’abagore 25 bazahabwa inguzanyo zizishyurwa nta nyungu.

Iryo rushanwa BK yariteguye ifatanyije n’ikigo cyitwa “Inkomoko” kizatanga amahugurwa n’ubujyanama mu gihe cy’amezi ane ku micungire y’imishinga kuri ba rwiyemezamirimo bahatana, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gucunga imishinga mbere y’uko bahabwa inguzanyo na Banki ya Kigali.

Irushanwa rya Banki ya Kigali ryiswe ‘BK Urumuri’ itegura ifatanyije n’ikigo cyitwa “Inkomoko” ryatangijwe muri 2017. Ni irushanwa BK itegura igamije gutanga umusanzu wayo mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko n’abagore, guteza imbere imishinga yabo no kubafasha guhanga imirimo.

Kugeza ubu iyi gahunda imaze kugera kuri ba rwiyemezamirimo 100, Banki ya Kigali ikaba yarabahaye inguzanyo ya miliyoni zisaga 100 zizishyurwa nta nyungu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yagize ati “BK Urumuri ni uburyo Banki ya Kigali ikoresha mu gusangira inyungu iba yabonye na sosiyete Nyarwanda. Iyo gahunda igira uruhare mu gushyigikira no guteza imbere imishinga myiza ya ba rwiyemezamirimo. Uyu mwaka turimo kwibanda ku iterambere ry’abagore mu byerekeranye n’ubukungu.”

Ku rundi ruhande, Umuyobozi mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima, yagize ati “Twatewe ishema no gukorana na ba rwiyemezamirimo benshi b’abagore mu Rwanda, tubona uburyo ubumenyi bahawe na Inkomoko bwabafashije mu guteza imbere ibikorwa byabo. Byatweretse ko uko ibihe bigenda bihinduka, buri bizinesi yose ishobora gutera imbere bitewe n’uburyo yakozwemo, ndetse n’ubushobozi uyikora yahawe bwo gushaka ibikenewe ku isoko.
Twishimiye kongera gukorana na Banki ya Kigali kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’abagore mu turere twose tw’u Rwanda binyuze muri iyo gahunda ya BK Urumuri.”

Ba rwiyemezamirimo b’abagore bashaka guhatanira guhabwa iyo nguzanyo babisaba banyuze kuri website www.inkomoko.com , kuzuza impapuro zisaba iyo nguzanyo bikaba bizakomeza kugeza tariki 12 Mata 2020.

Abasaba iyo nguzanyo bagomba kuba baba mu Rwanda, ari abagore, babona inyungu iri munsi ya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, kandi bakemura ibibazo biri ku isoko ry’u Rwanda.

Ibikorwa by’ubucuruzi by’abo bagore kandi bigomba kuba bigaragaza impinduka nziza bigira mu iterambere ry’uburyo butandukanye, kandi koko bigaragaza ko bizabyara inyungu muri uyu mwaka wa 2020.

Akanama kigenga k’inzobere mu bijyanye no gukora imishinga y’ubucuruzi kazahitamo imishinga 25 yahize iyindi, hanyuma izatangazwe mu ruhame tariki 15 Gicurasi 2020.

Abatsinze irushanwa rya BK Urumuri muri 2019 ni bantu ki?

Amazon Nutrition Cabinet

Amazon Nutrition Cabinet yatangiye mu mwaka wa 2018 ikaba yibanda ku bijyanye n’imbonezamirire, inama mu buvuzi n’imirire. Iyo kompanyi ikura muri Kenya ibyo yifashisha mu bikorwa byayo by’imirire inoze n’ahandi hatandukanye mu karere, ikabigurisha ku isoko ryo mu Rwanda. Ibikora igamije guteza imbere ibyifashisha mu kunoza imirire ariko bikorewe mu Rwanda. Ibyo baranabitangiye, dore ko ubu bakora umutobe mu bisheke, bakawuvanga n’izindi ntungamubiri.

Avo Health

Avo Health yatangijwe n’uwitwa Euphrosine Mugeni Niyidukunda muri Kamena 2017 ikaba ifite icyicaro mu Karere ka Huye. Avo Health ifata avoka ikazikoramo amavuta yo gutekesha. Babona avoka bifashisha bazikuye mu makoperative y’abahinzi bazo mu bice bitandukanye byo muri ako karere bakoreramo.

Abakora ayo mavuta batangiye kuyagurisha ku bakiriya babo barimo Serena hotel, Kigali Convention Centre, uruganda rucuruza ibyerekeranye n’amavuta ruherereye i Kigali, bakagira n’undi mukiriya uba mu Bubiligi.

Greenleaves

Greenleaves yatangiye muri 2016 itangizwa n’uwitwa Jeremy Gisagara wahuguriwe muri Isirayeli mu byerekeranye no guteza imbere ibyifashishwa mu buhinzi bikozwe mu bikoresho biboneka mu Rwanda.

Kompanyi ye ikora ibikoresho bizwi nka ‘greenhouses’ byifashishwa mu buhinzi bw’imbere mu nzu, agakora ubwanikiro (solar driers), ibikoresho byifashishwa mu kuvomerera imyaka (irrigation materials), uburyo bwo guhinga mu mucanga cyangwa mu mazi hifashishijwe ibindi bintu bitari igitaka (hydroponics and aquaponics cultivation services). Iyo kompanyi ifite gahunda yo gukorana n’amakoperative, inzego z’abikorera ndetse n’iza Leta muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi.

Ishyo Foods

Ishyo Foods yatangijwe na Akanyana Sharon warangije muri kaminuza y’u Rwanda muri 2018. Ishyo Foods ikora imvange y’umutobe w’imbuto izwi nka komfitire (jam), igakorwa hifashishijwe imbuto zirimo inyanya, inkeri n’inanasi.

Ibikorwa na Ishyo Foods biboneka mu masoko atandukanye acuruza ibiribwa (supermarkets) muri Kigali nko muri Samba Foods no muri Simba. Akanyana Sharon yatangiriye ibikorwa bye mu gikoni cye, yifashishije ubushobozi buke yari afite, nyuma umushinga we uraguka ugera ku rwego rukomeye kubera umwihariko ufite.

Ki-pepeo Kids

Ki-pepeo yatangijwe muri 2016 n’uwitwa Priscilla Ruzibuka. Ni bizinesi igamije gufasha abagore n’abakobwa guhanga imirimo, nka bamwe mu bantu bamaze igihe kirekire batitabwaho mu Rwanda. Kimwe mu byo iyo kompanyi yagezeho ni ugukora no gucuruza imyambaro izwi y’abana, ikaba ikorera mu nyubako ya Kigali Heights no kuri murandasi (online).

Nziza Igisura

Nziza Igisura yatangijwe muri 2017 n’uwitwa Janvière Ingabire. Umushinga we urimo gutera imbere cyane akaba awukora yifashishije icyatsi kidakunda guhabwa agaciro cyitwa Igisura. Kompanyi ye ikora umutobe, divayi, puderi n’icyayi, byose bikozwe mu gisura. Iyo kompanyi ikora n’ubuhinzi bw’Igisura kugira ngo ibashe kubona igisura yifashisha muri ibyo bikorwa. Ibyo bakora babigurishiriza mu iduka ryabo riherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, n’ahandi hatandukanye mu gihugu habera imurikagurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAFITE BAZONGERERWA ABADAFITE BAZAKWA NA DUKE BARI BAFITE D’ARES LA BIBLE. NGO BIBUKE ABASHOMERI SE BAGOREWE HANZE AHA N’UDUSHINGA TWABO TWADINDIYE!!?

HITAMUNGU JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 20-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka