Abikorera bo muri Huye baratekereza uko bahateza imbere

Iki gitekerezo cyagaragajwe mu biganiro abikorera bo mu Karere ka Huye bagize, byari bigamije kurebera hamwe amahirwe ari mu Karere ka Huye abikorera bashobora kugenderaho bagatera imbere.

Théoneste Ntagengwa, umukozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ufite mu nshingano ze gukurikirana Intara y’Amajyepfo, atanga iki gitekerezo yagize ati “Aho kugira ngo tuvuge ngo ni igicumbi cy’uburezi gusa dutegereze ko hari abana baza kuhiga, ahubwo tuhakore bizinesi yo kwigisha, n’ubushakashatsi”.

Akomeza avuga ko azi ko ku isi hari imijyi itunzwe no gukora imirimo y’ubwenge (consultance), bityo agatekereza ko no mu Rwanda, Huye yaba igicumbi cyo gutanga amahugurwa na consultance.

Yungamo ati “Usanga ibyo bacuruza muri iyo mijyi natwe tubifite ariko tutazi kubyegeranya ngo tubihe agaciro. Bigenze gutyo byazamura amasoko ku bacuruza hoteli, bikazamura amasoko ku modoka abazana”.

Abikorera b’i Huye kandi, mu rwego rwo guharanira ko akarere kabo kaba umujyi w’ubwenge, kandi bikanabyazwa umusaruro, batangiye kwibaza niba batashinga inganda zikora nk’amakaye n’ibindi byifashishwa mu myigire.

Jean Bosco Bigirimana watanze iki gitekerezo ati “Urugero hano i Huye dufite papeteri zuzuye umujyi. Ese zishyize hamwe ntitwakora empirimori (imprimerie)? Kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, bisaba gusa kwicara tugatekereza, tukareba aho tujya, tukibaza ngo ubu bucuruzi turimo dukora, mu myaka itanu icumi buzaba bwifashe gute”?

Bigirimana anatekereza ko uretse abafite za papeteri, n’abandi bakora imirimo isa, urugero nk’abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, abafite amagaraje n’abandi, bari bakwiye kujya begeranya ubushobozi, bakareba ikindi bakora gituma babasha gutera imbere kurusha.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yifuza ko abikorera bakwegeranya imbaraga bagakora ibikorwa bibinjiriza amafaranga ariko bikagirira n’umujyi akamaro.

Agira ati “Hano i Huye hakenewe ahantu hagutse ho gukorera inama. Mu cyanya cyagenewe inganda twe nk’akarere ntiturabasha kuhatunganya, ariko uwabikora yaba ahongereye agaciro, abazahakenera na bo bakamwungura”.

Avuga kandi ko abikorera bashobora kwagura ubucuruzi, kuko hari abakiriya babarirwa muri miliyoni eshanu bafite, harimo abaturage bo muri Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza, abaturiye umuhanda ugana muri Kongo ndetse n’Abanyekongo, kimwe n’Abarundi.

Ibyo ngo babikoze, na Magerwa yakongera gufungura imiryango mu nyubako ifite ahitwa mu Rwabuye. Iyi nyubako yagirira akamaro n’abacuruzi bo mu majyepfo y’u Rwanda, bahitamo kuba ari ho bazana ibicuruzwa aho gutegereza igihe kinini muri Magerwa i Kigali.

Mu yandi mahirwe ari i Huye yabyazwa ubukire harimo ikawa ishobora gutunganywa ikazajya ijya ku isoko ihita inyobwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa colta y’ubwoko bwiza iboneka ahitwa mu i Rwaniro, ndetse n’ahantu ababyeyi bajya bajyana abanabidagadurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka