BNR yemereye ibigo by’imari korohereza ababifitiye inguzanyo

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwemerera amabanki kongerera igihe cyo kwishyura inguzanyo mu gihe abayabereyemo inguzanyo bagizweho ingaruka na Coronavirus, ndetse inakuraho ikiguzi cyo guhererakanya amafaranga.

Mu itangazo rya BNR ryasohotse kuwa gatatu tariki 18 Werurwe 2020, ivuga ko nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyadukiye, ndetse kigakomeza gukwira hirya no hino ku Isi, byagaragaye ko kizabangamira ubukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda burimo.

BNR ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego za Leta bagiye inama n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye barimo amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho, hagamijwe gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu.

Ni muri urwo rwego BNR ivuga ko hafashwe ingamba zirimo kwemerera amabanki kongera igihe cyo kwishyura umwenda (inguzanyo) usigaye, mu gihe abayabereyemo imyenda bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Amabanki yemerewe mu buryo busanzwe, gusubiramo amasezerano y’inguzanyo (loan restructuring), kugira ngo borohereze abayabereyemo inguzanyo uko bakwishyura mu gihe bagize ingorane zo kwishyura uko byari biteganyijwe, bitewe n’ingaruka za Coronavirus.

BNR kandi yemeye gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije.

Kuri gahunda BNR isanganywe zo gufasha amabanki kugira amafaranga ahagije, yongereyemo inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe cyisumbuye ku gisanzwe, iyo ngiuzanyio ikaba ingana na miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga, ikazayishyura ku ijanisha ry’urwunguko fatizo rwa BNR.

Iyo nguzanyo ishobora kumara amezi atatu, atandatu cyangwa 12. Iyo nguzanyo y’ingoboka ihari mu gihe cy’amezi atandatu, kandi BNR ikazajya iyitanga mu bushishozi bwayo.

BNR kandi yafashe icyemezo cyo koroshya mu gihe cyo kugura impapuro mpeshwamwenda ziri ku isoko.

Mu gihe cy’amezi atandatu, BNR yemeye ko izajya igarura impapuro mpeshwamwenda ku giciro cy’isoko mu gihe uzifite yabuze undi muguzi ku isoko ry’imari n’imigabane, kandi igihe cyo gutegereza undi muguzi kivuye ku minsi 30, gishyirwa ku minsi 15.

Hafashwe kandi icyemezo cyo kugabanya igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi.

Mu rwego rwo gufasha amabanki gukomeza gufasha inzego z’ubucuruzi zazahungabanywa na Coronavirus, BNR yiyemeje ko kuva tariki ya 01 Mata 2020, ikigero kireberwaho igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigame banki zitajya munsi, kigabanukaho 1%, bityo kikaba 4% kivuye kuri 5%.

BNR kandi yafashe icyemezo cyo gukomeza gushishikariza abantu kwishyura no kohererezanya amafaranga bakoresheje imiyoboro y’ikoranabuhanga, hagamijwe kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Coronavirus, ryaturuka ku gukora ku mafaranga n’intoki, mu gihe kizamara amezi atatu uhereye kuwa 19 Werurwe 2020.

Ibigo bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni zigendanwa n’amabanki byemeye ko nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu akura amafaranga kuri konti iri muri banki ayashyira kuri Mobile Money, cyangwa ayakura kuri Mobile Money, ayashyira kuri konti iri muri banki.

Hemejwe kandi ko nta kiguzi kizongera gucibwa abantu bahererekanya amafaranga bakoresheje Mobile Money.

Nta kiguzi kizongera gucibwa umucuruzi mu gihe yishyuwe hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile and Virtual POS).

Igipimo ntarengwa cy’amafaranga y’amanyarwanda yoherezwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho cyongerewe, kiva ku bihumbi 500, gishyirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500, ku bakiriya bo mu rwego rwa mbere, naho ku bo mu rwego rwa kabiri, kiva kuri miliyoni imwe kijya kuri miliyoni enye.

BNR kandi irashishikariza abaturarwanda bose gukoresha aya mahirwe yo gukurikirwaho ikiguzi cyo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hadakoreshejwe kashi bityo bakitabira uburyo buhari bw’imiyoboro y’ikoranabuhanga.

Itangazo rya BNR:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka