- Guhererekanya amafaranga mu ntoki ntibikiri ngombwa kuko telefone zishobora kubigufashamo
Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaraza ko kugeza ubu hari telefone zigera kuri miliyoni icyenda mu Baturarwanda, zishobora kwifashishwa mu guhererekanya amafaranga hagati y’abantu, hakoreshejwe ‘Mobile Money’ cyangwa ‘Airtel Money’.
Ni mu gihe abafite telefone zigezweho zitwa ‘smart phones’ bo bashobora no kwishyura ibintu bitandukanye cyangwa guhererekanya amafaranga n’abandi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya “Mobile Banking” rihuza telefone na konti zabo ziri mu mabanki.
Mu kubahiriza amabwiriza ya BNR, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN iravuga ko kuva kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2020, serivisi zose zijyanye no guhererekanya amafaranga hagati y’amatelefone cyangwa hagati ya telefone na banki, zitarimo kwishyuzwa mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Umukozi wa MTN mu ishami rishinzwe imikoranire n’izindi nzego, Alain Numa agira ati “Kubikuza amafaranga bakayaguha mu ntoki ni cyo kintu cyonyine gisigaye cyishyuzwa, ariko mu gihe wowe wanyoherereza amafaranga (kuri Mobile Money) ni Ubuntu”.
“Kohereza amafaranga kuri banki ubitsamo uyakura kuri Mobile Money cyangwa uyakuraho uyabitsa muri banki ni ubuntu, kugura dukoresheje telefone ni byo dushaka, tukaba ari yo gahunda turimo gushyiramo abacuruzi”.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko bashingiye ku kuba abantu benshi mu gihugu bafite telefone, ngo basanga bitakiri ngombwa koherereza umuntu amafaranga ukongeraho ayo kubikuza.
Umucuruzi w’ibiribwa witwa Hakizimana Jean Marie agira ati “Twabyumvise kandi twabyemeye ko iyo umuntu aje atwishyura kuri “Mobile money” cyangwa “Airtel Money”, turayakira tutamuciye ayo kubikuza kuko natwe uburyo atwishyuyemo ari bwo dukoresha mu kwishyura abandi”.
Mugenzi we witwa Ntigurirwa akomeza avuga ko bitakiri ngombwa ko abantu bakomeza gusabwa ikiguzi cyo kubikuza amafaranga kuri Mobile Money/Airtel Money, kuko ngo biri mu mpamvu ikomeye ituma abantu bashaka gufata amafaranga mu ntoki zabo.
Icyakora haracyari undi mubare utari muto w’abaturage bavuga ko nta telefone bagira cyangwa bazifite ariko batazi kuzikoresha mu buryo bwo kwishyurana, bikaba bishoboka ko ari bo Leta igitegereje kugira ngo ihamye politiki y’ubukungu bushingiye ku guhererekanya ubutumwa aho guhererekanya amafaranga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
- #COVID19: Abanduye babiri babonetse mu bipimo 2,582
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,394
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse neza banyamakuru ba kigalitoday ngo mu rwanda abarwayi ba covid 19 bamaze kugera kuri 17 koko nibyo? ni muduhe amakuru yizewe