MINALOC ntishyigikiye ko abana bahagararira ababyeyi mu mirimo ya VUP

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Ignacienne Nyirarukundo, avuga ko adashyigikiye kuba hari ababyeyi bahabwa akazi muri gahunda ya VUP aho kukikorera bagatumayo abana babo.

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze babwiwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ko Minaloc idashyigikiye ko abana bahagararira ababyeyi mu mirimo ya VUP
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze babwiwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ko Minaloc idashyigikiye ko abana bahagararira ababyeyi mu mirimo ya VUP

MINALOC yabibonye mu igenzura ry’imigendekere ya VUP iherutse gukora, aho basanze urubyiruko ari rwo ahanini rukora imirimo, hanyuma ababyeyi bakaba ari bo bahembwa.

Agira ati “N’ubwo abana bajya gukora ababyeyi na bo bagasigara bakora indi mirimo bityo umuryango ukabasha kubaho neza muri rusange, ariko ntibikwiye ko umwana ategereza ko urugo rw’iwabo rubanza kuzamuka, ngo abone gutekereza ku buzima bwe bw’ahazaza.”

Akomeza agira ati “Ababyeyi niba ari bo bahawe ubwo bufasha, babubahaye kuko bashobora gukora, nibaze bakore, hanyuma uriya na we ajye gushaka uko ategura ubuzima bwe, yige uwo mwuga, yige icyo yumva cyamubeshaho, noneho bazazamukire rimwe.”

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), Claudine Nyinawagaga, yongeraho ko gukora kw’abana nk’aho bagiye mu ishuri ngo bige, bituma bashinga ingo bakiri bato, hanyuma na bo bakazabaho mu bukene nk’ubw’ababyeyi babo.

Nyamara ngo ababyeyi bahabwa imirimo kwari ukugira ngo bikure mu bukene, ariko banafashe abana babo kwiga ngo bazashake ubundi buryo bwo kubaho.

Ababyeyi bohereza abana kubahagararira mu mirimo ya VUP, cyane cyane ab’abapfakazi, bavuga ko babiterwa n’uko batabona umwanya wo gukorera ingo ngo banakorere amafaranga.

Marie Thérèse Nyirahabimana w’i Kansi mu Karere ka Gisagara agira ati “Bitewe n’imirimo mba mfite, ndareba nkavuga nti ninagenda mu rugo harakubita nde agasuka? Nkabwira umwana nti jyayo.”

Anastasie Nyiramana na we w’i Kansi, we ngo yigirayo iyo yabonye umwanya, nabwo rimwe na rimwe, kuko atagira umwana yatumayo.

Ati “Simperukayo pe! None se abandi bahinga udushyimbo nanjye nkajya muri VUP? Yantunga iminsi ingahe? Ko batinda kuduhemba se, sinakwicwa n’inzara?”

Umubyeyi umwe wo mu Karere ka Gisagara ati “Umwana arayazana nyine, tukayakemuza ibibazo by’imuhira, nanjye nkamuhaho.”

Undi ati “Ipantaro nk’iriya uriya mwana yambaye igura ibihumbi birindwi, ibihumbi umunani. Twa dushyimbo wari kumuha ngo ajye kutugurisha agure ya pantalo, ntuba ukitumuhaye ngo adushore.”

Vestine Uwayezu, ufite imyaka 24, akaba ajya gukora muri VUP atumwe na nyina ati “Iyo nzanye ibihumbi nka 22 ampaho bitanu, nkajya kugura nk’imyenda cyangwa inkweto cyangwa se amavuta mba nkeneye.”

Minisitiri Nyirarukundo avuga ko abona iki kibazo cyazakemurwa n’uko abana bajya gukorera ababyeyi bafashwa kwiga imyuga, cyangwa se hakazarebwa uburyo bakwifashirizwa ubwabo.

Hasigaye kuzareba niba uru rubyiruko nirubuzwa kujya gukora mu mwanya w’ababyeyi ruzajya kwiga imyuga koko, cyangwa niba noneho rutazaguma mu rugo rukabura na ya mafaranga rwakuragaho agapantaro n’agashati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka